Amerika na Misiri Ku biganiro Hagati ya Isirayeli na Palestina

4B713D16-FAA5-4B29-991C-6932D8531A10_cx0_cy2_cw0_w987_r1_s_r1

Sekreteri wa reta wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yarabonaniye I kayiro ku murwa mukuru wa Misiri na Perezida w’icyo gihugu Abdel-Fattah el-Sissi.

Muri uwo mubonano wabaye kuwa gatatu, abo bategetsi babiri baganiriye kubijyanye no kwongera gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Isirayeli na Palestina.

Umuvugizi wa deparetema ya leta ya Amerika, John Kibry yamenyesheje ko Kerry yashimiye Perezida Sissi kuri uwo mugambi mu gufasha kugira ibiganiro hagati y’abarabu na Isirayeli bikomeze.

ibyo biganiro hagati ya Kerry na Perezida Sissi bibaye hari hashize  umusi umwe uwo mutegetsi wa Misiri atangaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya Isirayeli na Palestina ashobora gutuma umubano hagati ya Misiri na Isirayeli uba mwiza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *