Abashakashatsi bavumbuye indi mibumbe itatu ishobora guturwaho

Abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere bavumbuye indi mibumbe itatu ishobora guturwaho, ikikije inyenyeri nto, ikagira n’ibimenyetso bikomeye byerekana ko hashobora kuba ubuzima.

Michaël Gillon wigisha muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi, yabwiye AFP ko ari imibumbe ifite ingano nk’iy’Isi, ishobora guturwaho, bikanaboneka hanagendewe ku nyigo z’ikirere zifashisha ikoranabuhanga risanzwe.

Imibumbe yari isanzwe ivumburwa kuri iyo nyenyeri isanzwe igoye kuyikorera inyigo, kuko Izuba ryaho ritwika cyane. Gusa aha ho imibumbe iherereye ahantu hakonje cyane, ikaba idashyushye cyane ndetse ikaba mito mu gihe imaze, ugereranyije n’Izuba.

Iyo mibumbe itatu ijya kungana n’Isi na Venus ifite ibintu bitatu by’ingenzi byatuma haba ubuzima.

Mu bushakashatsi ku mibumbe ishobora guturwaho, Michaël Gillon na bagenzi be bavuga ko bifashisha igikoresho cyabigenewe, télescope ya cm 60, iri mu gihugu cya Chili. Ibyo ngo bituma babasha kubona n’imibumbe mito cyane uko yaba ingana kose.

Abo bashakashatsi bavuga ko muri iyo mibumbe itatu, ibiri iherereye hafi n’inyenyeri, mu gihe undi uri mu gace ka TRAPPIST-1, gashobora guturwamo.

Muri ako gace ntihashyuha cyane cyangwa ngo hakonje cyane, ku buryo bituma amazi akomeza gutemba, bigatuma haboneka nk’ahari ubuzima nk’uko bimeze ku Isi.

Ubushyuhe, ingano n’ibigize iyi mibumbe mishya bijya gusa n’iby’Isi, gusa bizasaba kubanza gupima uburemere, ibiyiranga no kureba niba ifite ikirere cyihariye, kugira ngo hamenyekane koko niba hari ubuzima.

Biteganyijwe ko amakuru menshi ku mibumbe iri mu kirere mu myaka itanu iri imbere, izamenyekana nyuma ya telescope yo ku rwego rwo hejuru, James Webb, izatangira gukora mu 2018.

Iyi mibumbe yavumbuwe iherereye hafi ugereranyije na Kepler-452b, umubumbe nawo uheruka kuvumburwa ufite ibyangombwa nk’iby’Isi kurusha undi wigeze kuvumburwa. Gusa bisaba imyaka 39 kugira ngo urumuri ruve kuri iyo migabane rugere ku Isi.

Umubumbe Kepler-452b uherutse kuvumburwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *