Ubufaransa buri kugerageza gutanga Umutekano

790B1C30-0E96-4E6C-B626-DB3EA117841C_cx0_cy6_cw0_w100_r1

Igihugu c’Ubufaransa cyongereye amezi abiri yo kuguma mu bihe bidasanzwe mugihe hakomeje kuba ibibazo bikomeye mur’icyo gihugu.

Ico gihugu cyatunguwe no kwinjira mu bihe bidasanzwe kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe nyuma yaho habereye ibitero by’iterabwoba I Paris byahitanye abantu 130.

Umukuru w’urwego rw’iperereza mu Bufaransa, France Patrick Calvar, yabwiye abashingamategeko bo muri   icyo gihugu kibangamiwe n’imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu na al-Qaida.

Calver atewe ubwoba nuko abakora iterabwoba barimo bategura kugaba ibindi bitero by’ubundi bwoko mu duce duhuriramo abantu benshi.

Hagati y’amataliki  10 y’ukwezi kwa gatandatu na 10 z’ukwezi kwa karindwi Ubufaransa buzakira imikino yamakipe yi Bulayi y’umupira w’amaguru mu bibuga icumi byo mur’icyo gihugu.

Abantu basaga miliyoni ebyiri nibo biteganywa kuza gushyigikira amakipe yabo mur’iyo mikino.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *