Nyuma yigabuka ry’ibiciro u Rwanda rwitabaje ikigega cy’imari mpuzamahanga IMF

Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kugira ngo ihabwe amafaranga yafasha Banki Nkuru y’Igihugu kugoboka abatumiza ibintu mu mahanga, nyuma y’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga byahungabanyije inyungu ibihugu byabonaga.

Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton, uri i Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum on Africa, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro n’u Rwanda bigeze kure.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, yavuze ko iyo gahunda yatewe n’ihungabana ridasanzwe ry’ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa hanze.

Yagize ati “Habayeho izamuka ry’inyungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bigira ingaruka ku ifaranga mu gihe ryataye agaciro, twabonye igabanuka ry’ubukungu bw’u Bushinwa rihita rinagabanya ibyo bwaguraga, bivuga ko turi kubona amafaranga make ugereranyije n’ayo dusanzwe tubona bitewe n’ibyoherezwa hanze bitagikenewe cyane, u Rwanda narwo mu bijyanye n’amabuye y’agaciro rwagizweho ingaruka zikomeye.”

Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda rwahise rutangira ibyo biganiro, kugira ngo Banki Nkuru y’Igihugu ikomeze gutanga ubufasha ku isoko mu gutumiza hanze ibintu ku bikorera, kuko ibyoherezwa hanze n’ibitumizwayo biba byabusanye.

Yavuze ko bigamije gushyigikira izamuka ry’ubukungu u Rwanda rwagaragaje muri iyi myaka, ku mafaranga u Rwanda rwaba ruzahabwa, ati “Sintekereza ko iki cyaba aricyo gihe cyo kubivuga, ibyo biri hagati y’ibiganiro bya guverinoma yacu na IMF”.

Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton yatangaje ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba rwabona inkunga batanga urebye uko rwitwara.

Yakomeje agira ati “Ubukungu bwa Afurika muri rusange buri kugabanya umuvuduko, bimwe mu bihugu byagizweho ingaruka ikomeye n’igabanyuka ry’ibicuruzwa byoherezaga mu Bushinwa higanjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Lipton ariko yavuze ko ibyo bitazabuza ubukungu bw’ibihugu gukomeza kuzamuka harimo n’ubw’u Rwanda, ndetse bimwe mu bihugu bikazatera imbere kurusha uko byari bisanzwe.

Byitezwe ko mu myaka iza ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzagenda gahoro kuri 3%, ku nshuro ya mbere. Iki kigero kiri munsi y’icyo Isi yateganyaga guhera mu 2017.

Kongera agaciro bizoroshya ikibazo

David Lipton yavuze ko mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga bigabanutse, akenshi bigira ingaruka ku mafaranga guverinoma yinjiza.

Yakomeje agira ati “Icyo gihe tureba niba ari iby’igihe gito cyangwa cy’igihe kirekire, kugira ngo ibihugu byitegure, bigenzure uburyo bisohora amafaranga, bishake uburyo bunyuranye bwo guteza imbere ubukungu bwabyo, gushaka indi soko y’amafaranga, imisoro…”

Minisitiri Gatete yavuze ko ku bihugu bicungira ku mafaranga aturuka mu byo byohereza mu mahanga, kubyongerera agaciro ari ingenzi cyane.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twohereza hanze icyayi n’ ikawa n’amabuye y’agaciro. Mbere amabuye y’agaciro ntabwo twayongereraga agaciro, ari nayo mpamvu turi gutangira kuyatunganya kugira ngo tuyongerere agaciro.”

Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda ruri kongerera agaciro Ikawa n’Icyayi rwohereza mu mahanga, hagakorwa ibishoboka kugira ngo haboneke ikawa ironze neza, ikaranze, n’ubundi buryo bwatuma hinjira amafaranga menshi kurusha uko byari bimeze mbere.”

Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton
Umuyobozi wungirije wa IMF, David Lipton
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *