APR FC ije k’umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura VS ifata

Ibi babaye nyuma y’uko iy’Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere ifata umwanya wa mbere by’agateganyo wari ufitwe na Rayon Sports.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Huye.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku munota wa gatandatu w’umukino, cyishyurwa na Kevin ku munota wa 12. APR FC yakomeje gusatira izamu rya Mukura VS iza kubona igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 29, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko k’iminota 15, myugariro wa APR FC Herve Rugwiro yaje kubonera iyi kipe igitego cya gatatu ku munota wa 55, Niyonzima Ali aza gutsindira Mukura VS igitego cya kabiri ku munota wa 90 kuri penaliti.

APR FC ibonye amanota atatu nyuma yo kumara imikino ine idatsinda, amanota yatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, iwambuye Rayon Sports yari iwumazeho igihe ariko nayo ikaba itarakina umukino wayo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *