Amayeri yose Islamic State yakoreshaga itoza abarwanyi bayo ari mu marembera

Havumbuwe ikigo umutwe uharanira ukanagendera kumwatwara yo gushyiraho Leta ya kiyisilamu,(Islamic State) yari imaze igihe kinini yitorezamo,cyubatswe munsi y'ubutaka hafite ubujyakuzimu bwa m25,bivugwa ko  cyavumbuwe mu majyepfo y’umujyi wa Mosul umaze iminsi ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq n’abarwanyi ba Islamic State. Uyu munsi hafi ya wose ubu uragenzurwa n’ingabo za Leta. Abasirikare bavumbuye iki kigo bavuga ko Islamic State yagikoreshaga itegura abarwanyi bagabaga ibitero hiryo no hino muri Iraq no muri Syria.

Ibi birindiro bya Islamic State byo munsi y'ubutaka byafashwe n'ingabo za Leta muri uyu mujyi wa Mosul wari warafashwe n'aba barwanyi kuva mu 2014

Ibi birindiro bya Islamic State byo munsi y’ubutaka byafashwe n’ingabo za Leta muri uyu mujyi wa Mosul wari warafashwe n’aba barwanyi kuva mu 2014

Amafoto yafashwe n’ingabo za Iraq yerekana inkuta zishushanyijeho ibendera rya Islamic State,  abahatorezwaga babaga biganjemo abaturutse mu bihugu by’i Burayi nk’u Bwongereza n’ahandi.

Kugira ngo abantu babashe kwinjiramo ngo byabasabaga kugenda bakurura inda ariko uko bagera imbere bakagenda babona ahantu hisanzuye bahagurukira.

 

 Iki kigo ngo batangiye kukitorezamo mu 2014.

Kuri uyu wa Gatatu ingabo za Iraq zifatanyije n’iza USA zabashije kwigarurira igice cyari gisigaye gikorerwamo na Islamic State.

Ubu abaturage ba Mosul bari kubasha kugenderanira hagati yabo nta kwikanga ko abarwanyi ba Islamic State babagirira nabi.

Kwigarurira uyu mujyi ni intsinzi ikomeye ya Iraq ku barwanyi ba Islamic State bari baramaze guhindura igice cyayo ibirindiro byayo mucyo bisa Caliphate iyobowe na Abu Bakr al-Baghdadi.

Ingabo z’Abongereza ziri muri Iraq ziyobowe na Major Gen Rupert Jones yatangarije Associated Press ko bakora ibishoboka byose bakica abarwanyi Islamic State  kenshi kugira ngo itagira abandi yinjiza mu buryo bwihuse.

Ubu ngo hamaze kwicwa abagera ku bihumbi 45 guhera muri Kanama umwaka ushize.

Kwinjira muri iki kigo cy'imyitozo byari bigoye

Kwinjira muri iki kigo cy’imyitozo byari bigoye

Imbere hari ahantu hagutse cyane

Imbere hari ahantu hagutse cyane

Ibi ni bimwe mu byuma bakoreragaho imyitozo

Ibi ni bimwe mu byuma bakoreragaho imyitozo

Ibikoresho abarwanyi ba Islamic State bitorezagaho muri iki kigo cyo munsi y'ubutaka

Ibikoresho abarwanyi ba Islamic State bitorezagaho muri iki kigo cyo munsi y’ubutaka

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *