Umuhuza mubibazo by’Abarundi asanga kubufatanye n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ariho umuti uzava

Umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo, Benjamin Mkapa, yatangaje ko agiye gutumizaho inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bakamufasha gukuraho inzitizi zikomeje gutuma ntakigerwaho.

Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari bimaze iminsi ine bibera i Arusha muri Tanzania, byabaye Guverinoma y’u Burundi idahagarariwe kuko yanze kubyitabira ngo itaganira n’abatavuga rumwe na yo ishinja kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Nkuko Jeune Afrique ibitangaza, Mkapa wahoze ayobora Tanzania yavuze ko bigeze ko abakuru b’ibihugu bya EAC bamufasha gukuraho inzitizi zikomeje kugaragara mu biganiro bihuza Abarundi.

Yagize ati “Ni ngombwa gutumizaho inama y’Abakuru b’ibihugu basuzume inzitizi zikomeje kubangamira imigendekere y’ibiganiro bihuza Abarundi. Ngiye kugeza iki cyifuzo ku muhuza w’ibanze [Perezida Museveni] no ku nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC vuba cyane.”

Yakomeje avuga ko hari ukutumvikana gushobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yava mu biganiro, cyane nko kuba Guverinoma yaranze kwicarana n’abo mu ihuriro ritavuga rumwe na yo, CNARED.

Amakuru avuga ko intego y’iriya nama ari ukugaragariza abakuru b’ibihugu byo mu karere imigendekere y’ibiganiro by’amahoro n’icyifuzo cya Mkapa cyo gutegeka Guverinoma y’u Burundi kubyitabira kuko ikomeje kubigiramo imbaraga nke.

Mkapa azanagaragaza imirongo migari izitabwaho mu biganiro bitaha irimo; ibibazo bya politiki, itegeko nshinga, inteko ishinga amategeko, amatora, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umutekano.

Kugeza ubu nta tariki iragaragazwa izaberaho iyo nama, ariko ngo ishobora kuzaba mbere y’uko Gashyantare irangira.

Umuhuza mu biganiro by’Abarundi yiyemeje ko nibura bitarenze muri Kamena, impande zombi zizaba zamaze gushyira hamwe ndetse n’ikibazo cy’imvururu zikomeje kugaragara muri iki gihugu cyakemutse burundu.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu muri Mata 2015, u Burundi bwatangiye kurangwamo imvururu zimaze guhitana abarenga 500, mu gihe abasaga 400 000 bahunze igihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *