BNR yatangaje ko yasubitse kwakira ubusabe bw’abashaka impushya zo gutangiza umurimo w’ubwishingizi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko isubitse kwakira ubusabe w’abashaka impushya zo gukora umurimo w’ubwishingizi, kugira ngo ibumbatire ukudahungabana n’ubusugire bw’urwego rw’imari.

Itangazo BNR yashyize ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare 2017, risobanura ko mu byashingiweho harimo ko urwego rw’ubwishingizi rukeneye kunozwa mu rwego rwo gukomeza kubungabunga imikorere iboneye kandi itajegajega y’urwego rw’imari.

Rigira riti “BNR ibaye isubitse kwakira ubusabe bwo kwemererwa gukora umurimo w’ubwishingizi kugeza igihe muzamenyeshwa.”

Risobanura ariko ko iki cyemezo kitareba ibigo by’ubwishingizi bishaka kwibumbira hamwe, kwegukana isosiyete, kubona, guhererekanya cyangwa kugura imigabane mu bigo by’ubwishingizi, gufungura amashami mashya cyangwa kwemererwa gutanga serivisi nshya bikozwe n’ibigo bisanzwe bikora.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bigera kuri 15. Umusaruro w’ibyo bigo mu bukungu bw’igihugu uracyari muke ugereranyije n’ingano yabyo.

Raporo ku miterere y’ubukungu bw’igihugu yamuritswe muri iki cyumweru igaragaza ko umutungo rusange w’ibigo by’ubwishingizi mu mpera za 2016 wiyongereyeho 13.7% ukagera kuri miliyari 346.8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari umusaruro w’ibigo bishya byiyongereyemo mu gihembwe cya nyuma cya 2016.

Umutungo w’ibigo by’abikorera bitanga ubwishingizi wiyongereyeho 16% mu 2016 uvuye kuri 6.5% ugera kuri miliyari 134 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutungo w’ibigo bya leta bitanga ubwishingizi, RSSB na MMI, wiyongereye ku gipimo 12% mu 2016 kivuye kuri 16.4% mu 2015.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *