Inkunga ingana na miliyari 8 Frw U Bubiligi bwahaye u Rwanda izafasha benshi kugerwaho n’amashanyarazi

U Bubiligi bwahaye Leta y’ u Rwanda inkunga ingana n’amayero miliyoni 10 (abarirwa muri miliyari 8.7 y’amafaranga y’u Rwanda) izafasha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, hakanongerwa ubushobozi y;asanzwe mu Ntara z’u Burasirazuba n’u Burengerazuba.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gashyantare 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igengamigambi, Amb. Claver Gatete na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Pauwels Arnout.

Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi abumbatiye intego y’iki gihugu yo gufasha u Rwanda muri gahunda zinyuranye z’iterambere, aho mu rwego rw’ingufu, u Bubiligi buzafasha u Rwanda kugeza umuriro ku baturage no ku bigo bya leta binyuranye byo mu Ntara y’u Burasirazuba, mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana no kongerera ubushobozi asanzwe mu bice by’Akarere ka Nyagatare ku ntera ya kilometero 200.

Mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’u Burengerazuba ho iyi nkunga izifashishwa mu kongera ubushobozi bw’umuriro w’amashanyarazi ahari avanwa kuri KV 6.6 agezwa kuri KV 30, ibizakorerwa ku ntera ya kilometero 12 no gusana imiyoboro y’amashanyarazi yasaga n’ishaje iri muri ako karere.

Uretse iyi nkunga yatanzwe n’u Bubiligi, Leta y’u Rwanda nayo izagira uruhare muri iki gikorwa itangamo miliyoni ebyiri z’amayero.

Iyi nkunga kandi izanifashishwa mu kongerera ubushobozi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) kugira ngo kibashe gukora neza inyigo no gukurikirana itangwa ry’amashanyarazi no kongera ubushobozi bwayo aho bibaye ngombwa.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Pauwels Arnout, yavuze ko bishimiye kuba babashije kugira uruhare mu bikorwa bizanira iterambere u Rwanda.

Yagize ati “Twemeranyije (n’u Rwanda) kugira uruhare mu guteza imbere ingufu, ingufu ni imwe mu nzira y’iterambere kandi ni ingirakamaro ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no mu bindi bikorwa mu buryo bwagutse. Turifuza kugira uruhare muri izo mpinduka mu gukoresha umuriro w’amashanyarazi, Bio Gaz kuko iyo utetse ukoresheje amakara y’inkwi bitera umwotsi mu nzu ndetse bikaba byagira n’ingaruka ku buzima.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, yavuze ko igihugu cyishimiye ingufu u Bubiligi bukomeje gushyira mu guteza imbere gahunda zitandukanye z’iterambere ryacyo, ubufatanye avuga ko bumaze igihe kirerekire bukorwa hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko iyi nkunga izafasha igihugu guhangana n’ingorane zajyaga zigaragara mu rwego rw’ingufu z’amasharazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Turabibona ko kuri ubu dufite umuriro w’amashanyarazi, ariko turacyahura n’ingorane zitandukanye tugomba gukemura bityo rero turi gukorana n’inzego zitandukanye. Mu bijyanye n’ingufu twanatekereje ku muriro udashingiye ku miyoboro y’amashanyarazi (akomoka ku mirasire y’izuba) ku buryo twizera ko yagera ku bantu benshi ni gahunda nziza inakeneye amikoro ahagije, ari nayo mpamvu twishimira iyi nkunga.”

Yavuze kandi ko ibikorwa byose iki gihugu gifashamo u Rwanda bishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ndetse hakaba nta gushidikanya ko ibyo bizakomeza kwiyongera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG ) gitangaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bagera hafi kuri 30% barimo 3% bakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe leta ifite intego z’uko umwaka utaha nibura abaturage 70% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Iyo urebye usanga mu myaka irenga irindwi ishize hatangijwe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi (EARP) kuva mu 2009, urwego rw’amashanyarazi rwabashije gutera imbere kuko itangizwa, abanyarwanda bagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi bari hagati ya 8 na 10% mu gihe kuri ubu bikubye hagati y’inshuro eshatu n’enye.

Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, REG ivuga ko imaze kugirana amasezerano n’amasosiyete 20. Arimo “Mobisol” usanga hafi mu turere twose biteganyijwe ko izaha amashanyarazi ingo 49.000 umwaka utaha; na Sosiyete ya “Ignite Power” ifitanye amasezerano na REG yo kugeza amashanyarazi mu ngo 250,000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *