U Burundi bwanze kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganijwe i Arusha

Guverinoma y’u Burundi yahakanye ibyo kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe gutangira i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare 2017, mu gihe abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bari bamaze kwemeza ko bazabyitabira.

Ibi biganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bigamije kugarura umwuka mwiza muri iki gihugu kimaze igihe mu mvururu zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, abatavuga rumwe bagaragaje ko atemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha agamije kurangiza intambara ya gisivili.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yasanze hari gahunda zidasanzwe zinyuranye n’amategeko mu mitegurire y’ibi biganiro.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yanditse ko n’ubwo Leta yemera ko yabonye ubutumire muri ibi biganiro, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Phillipe Nzobonariba yatangaje ko batishimiye kuba Umujyanama Mukuru wa Loni, Benomar Jamal azabyitabira ariko nta bindi bisobanuro batanze.

Guverinoma y’u Burundi yakunze gushinja Loni kubogama, nyuma yuko imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye igaragaza ko inzego z’umutekano ndetse n’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu bagize uruhare mu iyicarubozo rikorerwa abatari bake.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED, ryatangaje ko ryitabira ibi biganiro n’ubwo ryabanje kubitera utwatsi rivuga ko ritemera Benjamin William Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania washyizweho nk’umuhuza hagati y’impande zombi, rimushinja kubogama.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Mkapa yatangaje ko Perezida Nkurunziza yari yemerewe kwiyamamaza ndetse asaba ko n’abazagira uruhare mu kubunga bagomba kwibanda ku gutegura amatora yo mu 2020.

Mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa ko bahawe ubutumire barimo Charles Nditije, Hussein Radjabu, Godefroid Niyombare, Frederick Bamvuginyumvira, Léonce Ngendakumana, Agathon Rwasa, Bernard Busokoza, Léonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Onesme Nduwimana, umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD, Yohani Minani uyobora CNARED, Alexis Sinduhije, Piyo Ntavyohanyuma na Gervais Rufyikiri.

Leta y’u Burundi ivuga ko urutonde rw’abatumiwe n’umuhuza MKAPA rutubahiriza amategeko mpuzamahanga, nk’uko Umuvugizi Wungirije wa Perezida, Claude Karerwa yabitangaje.

Mu gihe umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin William yatumiye bamwe mu bashinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, u Burundi busaba ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa ku byo baregwa.

Imvururu zikomeje kuba zatumye abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bongera kugira impungenge ko iki gihugu gishobora kuba kiri gututumbamo umwuka wa Jenoside.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *