Uburayi: Islamic State yigambye igitero cyaguyemo umupolisi m’Ubufaransa

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cyagabwe hafi ya Perezidanse y’u Bufaransa, Champs Élysées, kigahitana umupolisi umwe abandi babiri bagakomereka.

 

Ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa, nibwo umuntu witwaje intwaro yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi bari bacunze umutekano.

Binyuze mu itangazo ryashyizwe mu kinyamakuru Amaq, Umutwe wa Islamic State wavuze ko uyu mwicanyi nawe waje kwicwa, yari umwe mu barwanyi bawo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko uyu mugabo w’umufaransa uri mu kigero cy’imyaka 39, yari asanzwe ku rutonde rw’abahozwaho ijisho n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba.

Muri Gashyantare uyu mwaka yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica umupolisi, ariko nyuma aza kurekurwa kubera ko nta bimenyesto bihagije byari bihari.

Mu 2005, yafunzwe akekwaho ibyaha bitatu byo gucura umugambi wo kwica, mu bo yashakaga kwica hakaba harimo n’abapolisi.

Iki gitero kibaye mu gihe u Bufaransa buri mu myiteguro y’icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida, azaba ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017.

Cyatumye abakandida barimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron na François Fillon basubika ibikorwa byo kwiyamamaza bari bafite kuri uyu wa Gatanu.

Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yasabye abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’amatora ndetse ahita atumiza inama y’umutekano.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump; Chancelier w’u Budage, Angela Merkel na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Theresa May; boherereje u Bufaransa ubutumwa bw’ihumure.

Kuva mu 2015, U Bufaransa bwagiye bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, birimo icyagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo, mu gitaramo cya Bataclan, mu Mujyi wa Nice n’ibindi; kugeza ubu habarurwa abagera kuri 230 bamaze kubigwamo.


Islamic State yigambye igitero cyaguyemo umupolisi ku biro by’Umukuru w’Igihugu


Ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa, nibwo umuntu witwaje intwaro yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi bari bacunze umutekano


Abakandida barimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron na François Fillon basubitse ibikorwa byo kwiyamamaza bari bafite kuri uyu wa Gatanu


Kuva mu 2015, U Bufaransa bwagiye bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *