Urubanza rwa Seyoboka ushinjwa Jenoside rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi kuko Leta itaramusubiza niba izamwishyurira umwunganizi.

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasubitse urwo rubanza kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017.

Seyoboka ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yari umusirikare mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR), akaba yaragejejwe i Kigali ku itariki ya 18 Ugushyingo 2016, yoherejwe n’igihugu cya Canada.

Ni ku nshuro ya gatatu urubanza rwe rusubitswe kubera impamvu yo kuba atarabona umwunganira mu mategeko. Ntaremeranywa n’Ubushinjacyaha bumusaba kwiyishyurira umwunganira mu mategeko.

Seyoboka avuga ko adashobora kuburana mu gihe Minisitiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganizi mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko atagomba gushakirwa abamwunganira kuko amasezerano ibihugu by’u Rwanda na Canada bifitanye ateganya ko umuntu woherejwe n’Ubutabera ari we ushakirwa umwunganizi. Seyoboka we akaba yarirukanywe.

Igihugu cya Canada ngo cyategetse ko Seyoboka atagomba guhabwa ubuhunzi nyuma y’imyaka 20 yari akimazemo, bitewe n’uko yari yarahishe ko yabaye umusirikare.

Ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo ko Seyoboka yifuje guhuzwa n’umugore we kuri telephone, kugira ngo abone uko yishyura umwunganira.

Seyoboka we arabihakana avuga ko iyo ngingo atigeze ayumvikanaho n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Captain Kagiraneza Kayihura yagize ati "Ubutaha Seyoboka naza kuburana atazanye umwunganira, nta rundi rwitwazo azatanga.”

Sous Lieutenant Seyoboka Henry Jean Claude akurikiranyweho gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byose akaba yarabikoreye muri Nyarugenge. Yari yarakatiwe imyaka 19 y’igifungo n’inkiko Gacaca.

Seyoboka ashyikiriza Urukiko ibaruwa yandikiye Minisitiri w'Ubutabera asaba umwunganizi

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *