Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

JPEG - 77.4 kb
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye

 

Biteganijwe ko muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Perezida Kagame basura imidugudu y’icyitegererezo ya Ntebe na Kitazigurwa iri i Rwamagana.

Madame Jeannette Kagame na Madame Romane Tesfaye biteganyijwe ko basura ibikorwa bitandukanye by’Imbuto Foundation biri mu Karere ka Kayonza.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ethiopia bishishikajwe no kugena imirongo ngenderwaho mishya y’iterambere rya Afurika.

Mu mwaka wa 2015, u Rwanda na Ethiopia bashyizeho iyo mirongo yitezweho gufasha Afurika kwigobotora amabwiriza ashyirwaho n’ibihugu by’Uburayi na Amerika.

Iyo mirongo mishya yashyizweho mu nama yateguwe na ‘MelesZenawi Foundation’ (MZF) ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (ADB).

Abari muri iyo nama bafashe umwanzuro ko Afurika igomba gukora ibiyinogeye bijyanye n’uburyo iteye.

Muri iyo nama, Perezida Paul Kagame yibukije abari bayirimo ko ari cyo gihe Afurika igomba kureka kuba ubutaka bukorerwaho ubushakashatsi (Experments).U Rwanda na Ethiopia batangije komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yitwa Rwanda-Ethiopia Joint Permanent Commission (JPC).

Guhera ku wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017, intumwa zitirutse muri Ethiopia zari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Zagiranye inama n’abandi bayobozi n’abashakashatsi baturutse mu nzego zitandukanye mu bihugu byombi.

Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibivuga, iyo nama yagennye imirongo ngenderwaho igamije kongera imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, ubukerarugendo, Politiki, ubukungu, ubuzima, siyansi n’ibindi. 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.