Blog

  • Zambia ntizihanganira Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside

    Zambia ntizihanganira Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside

    Abanyarwanda icyenda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari muri Zambia bashobora guhita bazanwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

    Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Zambia ku wa 19 Kamena 2017, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Edgar Lungu, byasojwe hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare n’umutekano no kohererezanya abanyabyaha.

    Nyuma y’isinywa ry’ayomasezerano, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye The The East African ko uRwanda rwohereje ubusabe bwinshi muri Zambia rukaba rwiteze imikoranire mu gihe amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono azaba amaze kwemezwa muri ibyo bihugu.

    Yagize ati “Twiteze gukorana n’ubutabera bwa Zambia abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe hariya bakazanwa mu Rwanda bakagezwa imbere y’amategeko.”

    Ni amasezerano yaganiriweho guhera mu 2009 aza gushyirwaho umukono ubwo Perezida Kagame yagiriragayo uruzinduko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, wanasinye ayo amasezerano, yavuze ko azatangira gukurizwa mu gihe azaba yamaze kwemezwa n’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

    Yagize ati “ Twizeye ko kwemeza amasezerano bizihuta kuko ibihugu byombi byayashyizeho umukono nyuma yo kubikorera isuzuma no kuba byarahagarariwe n’abakuru b’ibihugu bizongera imbaraga mu kuba bizarushaho guhabwa agaciro.”

    Mu gihe ayo masezerano azaba yamaze kwemezwa, ibyo bihugu byombi bizatangira guhererekanya abahamwe n’ibyaha cyangwa abakiri gukurikiranwa bisabwe na kimwe muri ibyo bihugu.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanze gutangaza amazina y’abakekwa ibyaha bashobora koherezwa “bitewe n’imiterere y’iperereza rikiri gukorwa,” ariko bwatangaje ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Usibye amasezerano n’iki gihugu, u Rwanda rwanasinyanye amasezerano na Malawi na Mozambique, rwanayasinyanye kandi na Repubulika ya Congo icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu 286,386 nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) igaragaza.

    Uwizeyimana yavuze ko ayo masezerano afite inyungu z’igihe kirekire kandi nta tsinda runaka ry’abantu agamije kwibandaho.

    Kugeza ubu, nta muntu ukekwaho uruhare muri Jenoside wigeze yoherezwa mu Rwanda aturutse muri Zambia, gusa Jean Paul Akayezu wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Taba yabaye Umunyarwanda wa mbere wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yafatiwe muri Zambia mu Ukwakira 1995.

    Akayezu afungiye muri Mali aho yakatiwe igifungo cya burundu.

    Muri Mutarama 2010, uwahoze ari Perezida wa Zambia Rupiah Banda, yasuye u Rwanda arwizeza ko igihugu yari ayoboye kitazigera kiba indiri n’ubwihisho bw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU muri Ethiopia

    Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU muri Ethiopia

    Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, igiye kuba ku nshuro yayo ya 29.

    Iyi nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kuba kuva kuri uyu wa 3 na 4 Nyakanga, irarebera hamwe amavugururwa yemejwe gukorwa muri uyu muryango agashingwa Perezida Kagame aho ageze, ubufatanye bukwiye kuranga ibihugu n’umuryango muri rusange ndetse igomba kuzemerezwamo ingengo y’imari y’uyu muryango.

    Perezida Kagame yahawe gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse muri Mutarama akaba yaramuritse raporo kuri yo yishimirwa cyane n’abakuru b’ibihugu, baniyemeza kuyishyira mu bikorwa.

    Ayo mavugurura yibanze ku kureba uko AU yakibanda ku bintu by’ingenzi mu rwego rw’umugabane wose ariko hanongererwa ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu kugira ngo igire uruhare rukomeye aho ari ngombwa.

    Yarebye ku kongera gushyira ku murongo inzego za AU hagendewe ku by’ingenzi zigomba gukorera umugabane, guhuza uyu muryango n’abaturage kugira ngo biyumvemo ibyo ukora no kubyaza umusaruro uruseho AU cyane cyane ku buryo inama zawo zikorwa n’abazitabira.

    Aya mavugurura agaruka ku miterere ya AU kugira ngo amategeko igenderaho azabe ahuye na ‘Agenda 2063’ yibanda ahanini kuri Afurika izaba iha rugari urujya n’uruza rw’abantu na serivisi.

    Inama ya 27 ya AU iheruka kubera i Kigali, yafashwe umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.

    Ni bumwe mu buryo bwo kwipakurura politiki yo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari. Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

    Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.

    Perezida Kagame ahabwa ikaze  ku kibuga cy'indege i Addis Ababa

  • Abantu 57 nibo bamaze guhitanwa n’ inkongi y’ umuriro yibasiye ishyamba muri Portugal

    Abantu 57 nibo bamaze guhitanwa n’ inkongi y’ umuriro yibasiye ishyamba muri Portugal

    Leta ya Portugal yatangaje ko inkongi y’ umuriro yibasiye ishyamba ryo muri icyo gihugu riherereye ku birometero 50 mu magepfo y’ umugi wa Coimbra imaze guhitana abagera kuri 57.

    Bamwe muri abo 57 bapfuye ubwo bari mu mihanda n’ imodoka zabo bagerageza gusohoka muri iryo shyamba.

    Muri aba bapfuye harimo batatu bishye no kubura umwuka, n’abandi 18 bari mu modoka enye (4) bari mu muhanda bagerageza kuva Figueiró dos Vinhos bahungira Castanheira de Pera.

    Iyi nkongi kandi yakomerekeje abantu 59 barimo n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, n’umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani.

    Minisitiri w’Intebe wa Partugal Antonio Costa yavuze ko imibare y’abahitanywe n’iyi nkongi ishobora kuzamuka, dore ko hari abarembeye mu bitaro.

    Yagize ati “Iki nicyo kiza kitugwiririye mu myaka ya vuba, mu birebana n’inkongi zifata amashyamba.”

  • Paris: Urubanza rwarezwemo Canal+ gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rwongeye kubura

    Paris: Urubanza rwarezwemo Canal+ gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rwongeye kubura

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwubuye urubanza Abanyarwanda barezemo Televiziyo Canal+, ku ikinamico y’urwenya yatambutse muri Nyakanga 2013 ibonwamo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamategeko ukorera mu Bufaransa, Me Gisagara Richard , uri mu bareze Televiziyo ya Canal +, yatangarije IGIHE ko Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwaciye urubanza rwari rwararegewe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa na Annick Kayitesi bari barajuririye icyemezo cyafashwe n’umucamanza ngezacyaha wa Paris (Juge d’instruction).

    Me Gisagara ati “Uyu Mucamanza kuwa 26 Nzeli 2014 yari yaranze gukurikirana mu rukiko abacishije kuri Televiziyo Canal+ ku wa 20 Ukuboza 2013, ikiganiro benshi basanze gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Akomeza asobanura ko Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwasubitse isuzuma ry’ubu bujurire rutegereje ko itegeko rihana ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyirwaho nk’uko byari byarategetswe n’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga ry’Ubufaransa mu Kwakira 2015, mu rundi rubanza nanone ‘Association communauté rwandaise de France’ yatsindiyemo Leta y’u Bufaransa isaba ko iryo tegeko rihinduka.

    Kuba iro tegeko rishya ryashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urukiko rw’ubujurire rwasubukuye iburanisha, rwemeza ko ikirego cyo gupfoya Jenoside cyashyikirijwe umucamanza nkurikiranacyaha (Juge d’instruction) kigomba kwakirwa, rutegeka ko dosiye yohererezwa uwo mucamanza ngo akurikirane abagize uruhare muri iryo pfobya.

    Me Gisagara ati “Mu minsi iri imbere nibwo uwo mucamanza yakagombye gutangaza amazina y’abo agiye gukurikirana kuri izo mpamvu, anketi akazemeza niba agomba gushyikirizwa inkiko ngo bahanirwe icyo cyaha.”

    Umukino wiswe “Le Débarquement” cyangwa se “Gushyika” ni wo watambutse kuri Televiziyo Canal+ umara igihe kingana n’iminota irindwi. Wakinwaga basa n’aho bigana aho mu kiganiro Frédéric Lopez yakoze «Rendez-vous en Terre Inconnue» mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Duhurire ku butaka butazwi” wagaragazaga ko Jenoside itahitanye abantu benshi mu Rwanda kuko abantu bagihari.


    Me Gisagara Richard (iburyo ) ukurikirana iby'urubanza rwarezwemo Canal+ gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Kigali: Gitifu yafatiwe mu macumbi (Lodge) yajyanyemo abakobwa babiri b’abanyeshuri

    Kigali: Gitifu yafatiwe mu macumbi (Lodge) yajyanyemo abakobwa babiri b’abanyeshuri

    Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ngeruka ko mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, yafatiwe mu macumbi (Lodge) mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’abana babiri b’abakobwa b’abanyeshuri bataruzuza imyaka y’ubukure, nyuma y’uko bari bararanye mu kabyiniro guhera mu ijoro ryo kuwa Gatanu. Nyuma yo gufatwa, ubu akaba afunzwe aho arimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

    Nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Hitayezu; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, uyu musore witwa Ntabahwana Gerard w’imyaka 29 y’amavuko, kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 mu masaha y’ijoro, yasohokanye abana babiri b’abakobwa b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu ku kigo cy’amashuri cya Nyamata, bombi bafite imyaka 17 y’amavuko.

    Nyuma yo kubasohokana ngo bajyanye mu kabyiniro, maze mu masaha y’urukerera, ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, umuturage aza guha Polisi amakuru y’uko uwo musore ajyanye abo bana b’abakobwa mu mazu y’amacumbi (Lodge) ahazwi nka White Lodge ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho Polisi yabafatanye igahita imuta muri yombi ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

    SP Hitayezu avuga ko bataramenya niba koko yari gitifu, icyakoze umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka we yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu wafashwe yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ko mu murenge ayobora, ndetse ngo n’amakuru y’itabwa muri yombi rye nayo yamaze kubageraho.

    Ntabahwana Gerard hagati y’abakobwa b’abanyeshuri bamufatanye muri Lodge

    SP Hitayezu kandi avuga ko uretse kuba Ntabahwana Gerard yari yakoze icyaha cyo kujyana abana batujuje imyaka y’ubukure mu kabyiniro no mu kabari ikindi kandi kuba yarafatanywe nabo bari mu macumbi (Lodge) nabyo bikaba biteye inkeke, ngo ibijyanye no kuba yaba yarabasambanyije byo biracyakorwaho iperereza, cyane ko ibimenyetso bifatika bishingirwaho ari ibizamini by’abaganga.

    Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko kujyana abana mu kabari, mu tubyiniro cyangwa ahantu nk’aho mu macumbi (Lodge) kimwe no kubaha inzoga abantu bakwiye kubyirinda kuko Polisi iri maso kandi itazigera yihanganira abahohotera abana, anashishikariza abaturage gukomeza gushyigikira umuco mwiza wo gutanga amakuru igihe babonye uwaba ari mu nzira zo guhohotera abana.

  • Abasirikare 7 bari baburiwe irengero mu mpanuka y’ ubwato bw’ igisirikare cya Amerika babonetse bose bapfuye

    Abasirikare 7 bari baburiwe irengero mu mpanuka y’ ubwato bw’ igisirikare cya Amerika babonetse bose bapfuye

    Abasirikare barindwi bari baburiwe irengero kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena ubwo ubwato bw’ Amerika bw’ intambara bwagonganaga n’ ubwabo butwara imizigo bufite ibendera rya Filipine babonetse bose bashizemo umwuka.

    Iyo mpanuka yabereye kuri kilometero 104, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cy’ u Buyapani hafi y’ umugi wa Yokosuka.

    Amakuru atangazwa n’ abashinzwe umutekano wo mu mazi mu gihugu cy’ u Buyapani aravuga ko ACX Crystal (ubwo bwato butwara imizigo) bwakase bitunguranye bugahindukira busubira mu cyerekezo bwavagamo, ibi ngo byabaye mu minota 25 mbere y’ uko impanuka iba. Ntabwo haramenyekana icyatumye ubwo bwato buhindura icyerekezo.

    Iyo mirambo yajyanywe mu bitaro byo mu gihugu cy’ u Buyapani kugira hashakwe imyirondoro ya ba nyirayo.

    Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, umuvugizi w’ ingabo z’ Amerika zirwanira mu mazi, yari yavuze ko abo bantu barindwi baburiwe irengero batapfuye ahubwo bahungiye mu gice cy’ ubwato kitageramo amazi iyo habayeho impanuka.

    Ubwato bw’ intambara bwa Amerika nyuma yo gukora iyo mpanuka bwahise busubizwa mu gihugu cy’ u Buyapani kugira ngo busanwe kuko bwangiritse bikomeye.

    Iyi mpanuka ikimara kuba hitabajwe kajugujugu ijyana inkomere kwa muganga.

    Ubwo bwato bufite ibendera rya Filipine bufite ubushobozi bwo gutwara toni ibihumbi 30, bukubye inshuro eshatu USS Fitzgerald bw’ igisirikare cy’ Amerika kuko bwo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 8 900.

    Ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika AP byatangaje ko mu bagenzi 20 bari mu bwato ACX Crystal nta numwe wakomeretse.

  • Israyeli: Abanyepalestina batatu bagabye  ibitero bihitana umupolisi

    Israyeli: Abanyepalestina batatu bagabye ibitero bihitana umupolisi

    Abagabo batatu b’abanyepalestina bagabye igitero, kur’uyu wa gatanu, hafi ya Yeruzaremu, bica umupolosi w’umunya Israyeli, imbere y’uko bicwa n’abashinzwe kurinda umutekano.

    Abategetsi batangaje ko mur’uwo mwanya habaye kandi ibindi bitero bibiri, hafi y’umujyi  wa Damasiko, mu cyerekezo gikunze gukoreshwa  n'abanyepalestina bavuye gusenga. Ubwo bwicanyi bubaye mu gihe abayoboke b’idini rya kisilamu, bageze mu cyumweru  cyabo cya gatatu cy'igifungo cya Ramazani.

    Ikigo gishinzwe umutekano muri Israyeli cyatangaje ko abanyepalestina batatu, bafite  hagati y'imyaka  cumi n'umunani na  na cumi n'icyenda aribo bahasize ubuzima,bivuze ko aribo bari bacuze uyu mugambi. Abo basore bombi bakomoka mu mujyi umwe wa  Ramallah, muri Cisjordanie, bakaba bari barigeze no gufungwa  mu gihe cyashize,nabwo bashinjwa ibikorwa  by'iterabwoba.

    Israyeli yashinje  abategetsi ba Palestina ko barimo kurushaho guhembera  intambara, nyamara abo bategetsi ba Palestina barabihakana, ahubwo bakavuga ko ibyo bitero bikorwa n’abanyepalestina batewe uburakari bukabije bwo kuba ubutaka  bwabo bari batuyemo, bwarigaruriwe na Israyeli.

  • Abagore: Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 agiye guhatanira itike y’igikombe cy’Isi

    Abagore: Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 agiye guhatanira itike y’igikombe cy’Isi

    Ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarangeje imyaka 20 izatangira guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Bufaransa ku mukino wa mbere aho ishobora gukina n’u Burundi cyangwa Djibouti.

    Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) u Rwanda ruri mu makipe 19 muri Afurika agiye guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi aho mu ntangiriro za Mutarama umwaka utaha wa 2018 amakipe abiri agomba gukina igikombe cy’Isi azaba yamenyekanye.

    U Rwanda ruzahera mu ijonjora rya mbere aho ruzahura n’ikipe izaba yatsinze hagati y’u Burundi na Djibouti zizahura mu ijonjora ry’ibanze rizaba muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka.

    Iyi mikino yo gushaka itike, izatangira tariki ya 21kugeza 23 Nyakanga 2017.

    Amavubi umukino ubanza azawukina hagati y’itariki ya 15 n’iya 17Nzeli naho uwo kwishyura iwukine tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka.

    Mu ijonjora rya kabiri, ikipe izaba yakomeje hagati y’u Rwanda n’iyatsinze hagati y’u Burundi na Djibouti, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Afurika y’Epfo na Namibia mu Gushyingo uyu mwaka.

    Uko ibihugu bizahura mu ijonjora rya mbere kuva tariki ya 15 kugeza 17 Nzeli uyu mwaka

    Burundi/Djibouti vs Rwanda

    South Africa vs Namibia

    Morocco vs Senegal

    Nigeria vs Tanzania

    Tunisia vs Libya/Sierra Leone

    Guinea vs Cameroun

    Algeria vs Ghana

    Ethiopia vs Botswana/Kenya.

  • Miss Sandra Teta wari ufungiwe muri gereza ya 1930 yarekuwe

    Miss Sandra Teta wari ufungiwe muri gereza ya 1930 yarekuwe

    Miss Sandra Teta wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Uyu mukobwa yari amaze amezi agera kuri atatu afungiwe muri iyi gereza isigayemo abagore gusa kuko abagabo bimuriwe i Mageragere.

    Miss Sandra Teta wamenyekanye nk’igisonga cya Miss SFB 2011, akanamamara cyane kubera ibijyanye n’imideli yakoraga kimwe no kuvugwa kubera abahanzi n’ibindi byamamare bagiye bakundana, yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, ariko nyuma urukiko rutangira kumuburanisha ku cyaha cy’ubuhemu.

    Nyuma yo gusanga icyaha kitamuhama akagirwa umwere, Miss Sandra Teta ubu yamaze gufungurwa nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary.

    Miss Sandra Teta yakunze gufungwa cyane guhera mu mwaka wa 2015, aho akenshi yabaga ashinjwa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, icyaha cyagiye kimufungisha inshuro nyinshi ariko nyuma y’igihe gito akarekurwa.

  • Loni yasabye RDC igomba kwemerera Katumbi kwiyamamariza kuba Perezida

    Loni yasabye RDC igomba kwemerera Katumbi kwiyamamariza kuba Perezida

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbyi ryita ku burenganzira bwa muntu ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, gukora ibishoboka byose, Moïse Katumbi utavuga rumwe nayo akazitabira amatora ya Perezida.

    Ni nyuma y’uko Katumbi yandikiye Loni ashinja Leta ya Congo kumubuza uburenganzira burimo ubwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida, gushinjwa ibinyoma  no kutubaha ubuzima bwe bwite.

    Mu ibaruwa yanditswe ku itariki ya 13 Kamena 2017 Jeune Afrique ifitiye kopi, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko yasabye Congo gukora ibishoboka byose Katumbi agataha mu gihugu cye, ndetse akemererwa kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mbere y’uko umwaka urangira.

    Muri iyi baruwa kandi Leta ya Congo yasabwe gukora ibishoboka byose Katumbi agacungirwa umutekano, ndetse bakirinda kuba bamuta muri yombi mu buryo budakurikije amategeko.

    Ubwo iyi baruwa yajyaga ahagaragara kuri uyu wa 16 Kamena, Katumbi n’umwunganizi we mu mategeko Dupond-Moretti bagaragaje ibyishimo bikomeye, dore ko ishobora gushyira iherezo ku bihe by’ubuhungiro yari amazemo hafi umwaka, nyuma yo kuva mu gihugu avuga ko agiye kwivuza.

    Ku wa 22 Kamena 2016, nibwo urukiko rwo mu Mujyi wa Lubumbashi rwakatiye Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga gufungwa imyaka itatu, azira kuba yaragurishije nta burenganzira inzu y’umugereki witwa Alexandros Stoupis.

    Yakatiwe hari hashize ukwezi ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi, kubera ibyaha byo kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacancuro baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo n’abahoze barwanira mu mazi.