Qatar yahawe amasaha 48 yo kwemera ibyo yasabwe n’ibihugu 4 bitavuga rumwe

Ibihugu bine by’Abarabu birimo Saudi Arabia, Egypt, United Arab Emirates (UAE) na Bahrain byahaye igihugu cya Qatar amasaha 48 gusa yo kwemera ibyo cyasabwe n’ibi bihugu bitagenda bityo kigafatirwa indi myanzuro ikomeye nyuma yo guhagarika umubano na yo.

Ibi bihugu ku itariki 23 Kamena 2017 byari byatanze iminsi 10 gusa ngo Qatar ibe yamze kwemera ibyo yari yasabwe n’ibi bihugu bitaba ibyo igafatirwa izindi ngamba zikarishye. Gusa iki gihe cyongereweho amasaha 48 (Iminsi ibiri).

Iki gihugu gishinjwa n’ibi bihugu bine kuba gitera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State, al-Qaeda ariko Qatar yo ikabihakana.

Mu byo ibi bihugu bisaba Qatar harimo gufunga Televiziyo ya Aljazeera izwi cyane ku isi yose, gutanga abantu bashinjwa iterabwoba bari muri iki gihugu, guhagarika gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gutanga amakuru ku barwanya za Leta iki gihugu cyafashije, guhagarika gutera inkunga ibinyamakuru bitera inkunga imitwe y’iterabwoba, kwishyura amande atarashyirwa ahagaragara, kugaragaza isano gifitanye n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.

Ibi igihugu cya Qatar cyasabwe cyo kigaragaza ko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga kigahamagarira isi yose kukirengera kuko ibyo cyakorewe bizahungabanya umutekano, amahoro n’ubukungu bw’isi.

Gusa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdul Rahman Al Thani yatangaje ko yiteguye gutanga ibaruwa isubiza ibyo Qatar yasabwe akazayishyikiriza Perezida wa Kuwait ari na we muhuza mu biganiro bihuza impande zombi.

Ibi bihugu ubu bimaze ibyumweru bisaga bibiri bihagaritse umubano na Qatar aho byirukanye abanya-Qatar bari babirimo ndetse banahagarika ingendo z’indege n’indi mihahirane yose bavuga ko Qatar nidakora ibyo bayisabye bazayifatira n’indi myanzuro irushijeho gukomera.

Iki gihugu gikize kuri Peterorli na gaz ariko ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa n’inganda zikora ibikomeka ku buribwa byose kibikura mu mahanga. Ni ukuvuga ko ibihugu bituranye na cyo bikomeje kugifatira imyanzuro ihagarika ubuhahirane cyagira ikibazo cyo kubura ibiribwa bihagije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *