Abakandida babiri nibo bamaze gusaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle na Mwanafunzi Albert wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA nibo bakandida bamaze gutanga amabaruwa yabo basaba kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hasigaye ko akanama gashinzwe kwakira kandidatire kazisuzuma ubundi kakemeza niba bayemerewe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ku isaha ya saa tanu nibwo akanama gashinzwe kwakira kanditatire z’abifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka kafunze imiryango yo kwakira kandidatire kubifuza kuyobora FERWAFA.

Kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba nibwo Vincent De Gaulle yashyikirije aka kanama kandidatire ye isaba kwiyamamariza uyu mwanya. Akaba yahise atangaza ko ashaka kureba niba Inteko rusange izongera kumugirira icyizere ikamutorera indi manda, ibyerekeranye n’imigabo n’imigambi akaba azabitangaza nyuma y’uko akanama gashinzwe amatora kamaze kwemeza kandidatire ye.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu nibwo Mwanafunzi Albert wari usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA nawe yagejeje ubusabe kuri aka kanama gashinzwe amatora. Biravugwa ko we yaba yatanzwe n’ishyirahamwe riharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubu nta yindi kandidatire yongera kwakirwa. Akanama nikamara gusuzuma niba aba bose bujuje ibisabwa kazahita kabitangaza. Ni mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya 10 Nzeri 2017.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *