Uganda:Umupolisi yakaswe ijosi anamburwa imbunda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, Umupolisi wo mu gihugu cya Uganda yakaswe ijosi n’abantu bataramenyekana banatwara imbunda ye.

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura, yahise yerekeza mu gace ka Kapchorwa ahabereye ay’amahano. Umupolisi witwa PC Charles Olany w’imyaka 33 y’amavuko, yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi baramwica banamwambura imbunda yo mu bwoko bwa SMG.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuganye n’umwe mu batangabuhamya yemeje aya makuru. Yagize ati :” Bamukase ijosi n’umuhoro ahita apfa.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mupolisi yari umwe mu boherejwe gucunga umutekano ahaberaga imurikagurishwa mu gace ka Boma. Ngo mu gihe yari agiye mu karuhuko hari abantu bataramenyekana bakomeje kumugendaho kugeza bamwishe.

Mbere y’uko apfa yari yasabye bagenzi be kumurebera mu gihe yari agiye gufata akaruhuko. Ubusanzwe uyu mugabo akomoka mu Karere ka Kitgum.

Ngo yasanzwe yishwe ndetse amwe mu masasu yari afite mu mbunda anyanyagiye aho yari aryamye.

Igipolisi cya Uganda cyamaze gutangaza ko batangiye iperereza kugirango bamenye abihishe inyuma y’ubwo bwicanyi ndetse ko imbunda yatwawe ikwiye kugaruzwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *