Ibikorwa bya Korea ya Ruguru byatumye USA na Koreya y’Epfo na byo birasa missile

Nyuma y’uko ku wa Kabiri Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya missile ballistique gishobora kurasa muri Alaska muri Leta zunze Ubumwe za America, Korea y’Epfo na USA na byo byarashe missile nyinshi mu nyanja y’Abayapani.

Kugeza ubu ubutegetsi bwa Seoul na Washington buremeza ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Koreya zombi ashobora guseswa kubera icyo bita ‘ubushotoranyi bwa Pyongyang’.

Abakuru b’ingabo mu bihugu byombi bemeza ko Koreya ya Ruguru niyongera kugerageza igisasu nk’icyo yarashe ku wa kabiri yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM), izaba ikoze ikosa rikomeye izicuza igihe kirekire.

U Bushinwa n’U Burusiya bishyigikiye Korea ya Ruguru, byayisabye guhagarika ibikorwa byayo bijyanye n’intwaro kirimbuzi, ariko bisaba Korea y’Epfo na America na byo guhagarika imyitozo ya gisirikare bikorana mu gace Korea zombi ziherereyemo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatumije inama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi ngo kige ku kibazo cya Korea, biteganyijwe ko iri bube kuri uyu wa Gatatu.

Kuva muri 1950 kugeza muri 1953 ibihugu bya Korea byari mu ntambara yashojwe hasinywe amasezerano y’agahenge. Kuva icyo gihe kugeza ubu hari abavuga ko ibi bihugu bitigeze biva mu ntambara kuko bihora birebana ay’ingwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.