RDC: Babiri barimo umupolisi baguye mu gitero cyagabwe mu isoko i Kinshasa

Abantu babiri barimo umupolisi baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bagera kuri 15 bitwaje intwaro gakondo mu isoko riherereye mu murwa mukuru Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Iki gitero cyabaye kuwa Gatanu mu masaha y’ikigoroba, ubwo abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro n’imbunda imwe binjiraga mu biro by’umuyobozi w’isoko bakamwica ndetse banasohoka bakarasa umupolisi.

Mbere yo kuburirwa irengero kandi, aba bagizi ba nabi ngo banasize batwitse ibiro bya polisi.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko iki ari igitero cya kabiri gikozwe n’iri tsinda ku manywa y’ihangu, kuko mu minsi mike ishize ryatwitse ibiro by’ubuyobozi mu gace ka Funa.

Aba bagizi ba nabi kandi ngo bakunze kwitwikira ijoro bagakora ibikorwa by’urugomo, ahatangwa urugero rw’ibitero byagabwe muri gereza ya Makala no ku biro bya polisi ya Matete.

Abagize iri tsinda baba bambaye udutambaro tw’umutuku ku mutwe no ku maboko ndetse bakaba bakunze gukoresha intwaro gakondo.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko abagabye igitero cyahitanye umuyobozi w’isoko n’umupolisi ari abajura basanzwe, abaturage bo bahamya ko abihishe inyuma y’ibi bitero bashobora kuba ari abarwanyi b’umutwe wa Bundu dia Kongo cyangwa uwa Kamuina Nsapu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *