Ethiopia yabonye Perezida wa mbere w’umugore

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, batoye Sahle-Work Zewde ku mwanya wa perezida w’iki gihugu, aba umugore wa mbere uhawe uyu mwanya mu mateka yacyo.

Sahle-Work watowe kuri uyu wa Kane, afite uburambe muri dipolomasi akaba yari ahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Yunze Ubumwe.

Amatora kuri uyu mwanya w’icyubahiro abaye nyuma y’icyumweru kimwe Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ashyizeho abagore bangana na kimwe cya kabiri muri Guverinoma.

Ni nyuma kandi y’aho uwari Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome yeguye mu buryo butunguranye.

Mu ijambo ryemera izi nshingano yahawe, Perezida Sahle-Work yasobanuye akamaro ko kugarura amahoro muri iki gihugu.

Sahle-Work yabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Sénégal na Djibouti. Yanakoze mu myanya itandukanye muri Loni, harimo n’aho yabaye umuyobozi ushinzwe kubaka amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu Itegeko nshinga Ethiopia igenderaho, umwanya wa Perezida ufatwa nk’uw’icyubahiro gusa, kuko ubutegetsi n’ububasha bwo gufata ibyemezo bikomeye biba mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.