Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

U Rwanda ni rwo rwakiriye iyi nama iteganijwe gufatirwamo imyanzuro ikomeye ndetse ishobora no guhindura imigendekere y’amwe mu marushanwa FIFA yari isanzwe itegura.

Perezida Kagame na Infantino basanzwe bafitanye ubucuti bushingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye bagirana ibiganiro na byo bifite aho bihuriye n’iterambere rya ruhago muri rusange.

Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA izabera i Kigali.

Iyo nama yo itazangira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu n’abahagarariye amashyirahamwe ku migabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA n’abandi batandukanye batoranijwe.

Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA.

Ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ni ku mushinga wa Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *