RDC:Bari mu myiteguro y’amatora

Kuri uyu wa Mbere tariki 29, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyikirije Komisiyo y’Amatora imodoka n’indege bya gisirikare bizifashishwa mu gutwara ibikoresho bizakenerwa mu matora azaba mu Ukuboza.

Ibyo bikoresho byatanzwe birimo amakamyo 150 yo mu bwoko bwa Kamaz yakorewe mu Burusiya, kajugujugu zirindwi, indege enye zo mu bwoko bwa Antonov, moto 1500 n’ibindi.

Minisitiri w’Ingabo, Crispin Atama Thabe, yavuze ko ibyo bikoresho nibimara kwifashishwa mu matora bizasubizwa igisirikare.

Ati “Ibi ni ibikoresho by’igisirikare, amatora narangira bizagarurwa mu bubiko bw’igisirikare cya Congo.”

Minisitiri w’Umutekano, Henri Mova, yatangaje ko ubwo bufasha bw’igisirikare ari igihamya cy’icyemezo Leta ya Congo yafashe cyo kwigira aho gutegereza inkunga z’abanyamahanga.

Yagize ati “Bigaragaza ubusugire bw’igihugu cyacu. Ni yo ntego ya Guverinoma kubona Komisiyo y’amatora isohoza inshingano zayo mu bwigenge itagendeye ku nkunga mvamahanga.”

Yavuze ko ari no kwiha agaciro imbere y’Umuryango Mpuzamahanga.

Leta ya Congo yihaye intego yo kwirwanaho mu mitegurire y’amatora ya Perezida nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Amatora ya Perezida, ay’Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi bo ku rwego rw’Intara azaba tariki 23 Ukuboza 2018.

Abakandida 21 nibo bemejwe na Komisiyo y’Amatora ngo bahatanire gusimbura Joseph Kabila umaze imyaka 18 ku butegetsi.

Aya matora amaze gusubikwa kabiri. Yagombaga kuba mu mpera za 2016 Komisiyo y’Amatora ivuga ko ititeguye no mu mpera za 2017 biba uko.

Urukurikirane rw’amakamyo ya gisirikare yanyuraga mu murwa mukuru Kinshasa ku wa mbere

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *