Amerika igiye kohereza abasirikare 5200 ku mupaka na Mexico, yitegura abimukira

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igiye kohereza abasirikare barenga 5200 ku mupaka n’igihugu cya Mexico mu gihe abimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo mu kivunge n’amaguru berekeza muri Amerika.

Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika, yavuze ko iki gikorwa cya gisirikare kizibanda muri leta za Texas, Arizona, na California.

Cyahawe izina ry’urugamba rya Operation Faithful Patriot, cyangwa igikorwa cya gisirikare cy’uwihebeye gukunda igihugu ugenecyereje mu Kinyarwanda.

Mbere yaho, Perezida Donald Trump yavuze ko “igitero” cy’abimukira kizasanga igisirikare cy’Amerika kiri maso.

Bwana Trump ku wa mbere yabwiye igitangazamakuru Fox News ko “imijyi y’amahema” izubakwa ikakirirwamo abimukira basaba ubuhungiro muri Amerika.

Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika

“Nibasaba ubuhungiro, tuzaba tubagumanye muri icyo gihe cyose bazaba barindiriye igisubizo. Tuzabahamana, tuzubaka imijyi y’amahema, tuzubaka inzu z’amahema ahantu hose”.

Hasanzwe hari abasirikare b’Amerika 2100 barinda uwo mupaka, bahoherejwe ubwo Bwana Trump yabisabaga bwa mbere mu kwezi kwa kane.

Mu gihe habura icyumweru ngo amatora rusange yo muri Amerika abe, impande zombi zihanganye muri politiki y’iki gihugu zishinjwa gukoresha ikibazo cy’abimukira mu nyungu za politiki.

Muri aya matora yo ku itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kumwe, ishyaka ry’abarepubulikani rya Bwana Trump rizaba rishaka ko inteko ishingamategeko y’Amerika itigarurirwa n’abo mu ishyaka ry’abademokarate.

Aba bimukira baracyafite urugendo rungana na kilometero 1600 mbere yuko bagera ku mupaka w’Amerika.

Jenerali O’Shaughnessy yavuze ko abo basirikare bazoherezwa ku mupaka mu mpera y’iki cyumweru bafite ibikoresho byabo birimo imbunda, kajugujugu, indege nini, inzitiro cyangwa za ‘bariyeri’ ndetse n’inzitiro z’amashanyarazi zo kunganira abagenzura umupaka.

Bwana Trump si we perezida wa mbere wohereje abasirikare ku mupaka w’Amerika na Mexico.

Perezida Barack Obama na we yohereje abasirikare 1200 kurinda uwo mupaka, mu gihe Perezida George W Bush we yahohereje hafi abasirikare 6000 bo gufasha abari basanzwe barinda uwo mupaka – igikorwa cya gisirikare yise Operation Jump Start.

Ibyo bikorwa bya gisirikare byombi byamaze igihe kigera hafi ku mwaka umwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *