RDC: Abatavuga rumwe na Leta bagiye guhitamo umwe uzahangana n’umukandida wa Kabila

Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, batangaje ko bagiye guhitamo umukandida umwe uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu itangazo bashyizeho umukono ku wa 25 Ukwakira 2018, abahagarariye amashyaka arindwi atavuga rumwe na leta bavuze ko bagiye kujya mu biganiro bizasiga bemeranyije ku mukandida umwe.

Uyu uzahangana na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, azaba yamenyekanye bitarenze tariki ya 15 Ugushyingo.

Jeune Afrique ivuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye muri Afurika y’Epfo, yitabiriwe na Martin Fayulu, Vital Kamerhe, Adolphe Muzito na Freddy Matungulu, mu gihe Félix Tshisekedi, Jean-Pierre Bemba na Moïse Katumbi bari bahagarariwe.

Nubwo batari bahari ariko, ngo nabo bishimiye uyu mwanzuro bavuga ko ari intambwe ikomeye yatewe.

Uretse ibirebana no gushyiraho umukandida umwe, abatavuga rumwe na leta banavuze ko biyemeje kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Ntibyabujije ko bavuye muri Afurika y’Epfo igitaraganya, kugira ngo babashe kwitabira imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Baraba bamagana imashini izakoreshwa mu kubara amajwi, bo bahamya ko ari uburyo ishyaka riri ku butegetsi rishaka gukoresha mu kwiba amajwi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *