USA:Barunamira George H.W. Bush wahoze ari Perezida bwa nyuma

Umurambo wa George H.W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ari nawe wabaye  umukuru w’igihugu wa 41, kuva ejo kuri uyu wa mbere uri mu ngoro y’inama Nshingamategeko  i Washington aho ababyifuza batangiye kuwunamira ubwa nyuma.

Iyo ngoro ifunguriye abategetsi hamwe n’abaturage bifuza kumwunamira kugeza ejo kuwa gatatu. Yitabye Imana ari muri leta ya Texas aho yari asanzwe aba ku musi wa gatanu afite imyaka 94 y’amavuko, ahitanwe n’indwara.

Ejo ku wa mbere mu ngoro y’inama nshingamateka, abategetsi batandukanye i Washington baramwibutse ubwa nyuma, banashima n’ibyo yakoreye igihugu.

Bush, wayoboye  manda imwe gusa kuva mu 1989 kugera mu 1993, azaturirwa igitambo cya misa  yo kumusezeraho ku musi wa gatatu muri katedarale i Washington. Gushyingurwa kwe   biteganijwe ku munsi wa kane muri Texas,aho  Trump n’umugore  we Melania Trump bazaba bitabiriye uyu muhango wo kumuherekeza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *