Umukobwa wa nyir’uruganda rwa Huawei yafatiwe muri Canada

Umukobwa wa nyir’uruganda rwa Huawei yatawe muri yombi muri Canada, akaba ashobora koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuburanirayo.

Meng Wanzhou asanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari muri Huawei, akaba n’umuyobozi wayo wungirije.

Ntabwo icyatumye atabwa muri yombi kiramenyekana ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi zikora iperereza ku mikoranire yaba iri hagati ya Huawei na Iran kandi icyo gihugu cyarafatiwe ibihano.

Meng yatawe muri yombi tariki 1 Ukuboza nk’uko BBC yabitangaje.

Ambasade y’u Bushinwa muri Canada yamaganye iryo fatwa, isaba ko uwo mukobwa arekurwa byihuse.

Iri fatwa rije mu gihe u Bushinwa na Amerika bisa n’ibiri mu ntambara y’ubucuruzi, kuko buri gihugu cyongereye imisoro ku bicuruzwa biva mu kindi.

Bije kandi mu gihe ibihugu by’i Burayi byatangije kwamagana uburyo iherutse gukora bukwirakwiza internet ya 5G, bivuga ko ashobora kuba ari uburyo bushya bw’u Bushinwa bwo kwifashishwa mu butasi.

Minisiteri y’ubutabera muri Canada yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Meng azajya imbere y’ubutabera aburana ku koherezwa muri Amerika.

Iyo Minisiteri yanze kugira byinshi itangaza kuri urwo rukiko kubera ko Meng yanze ko bishyirwa mu itangazamakuru, na bike byatangajwe bikaba byakozwe ku itegeko ry’urukiko.
Huawei yasohoye itangazo ishimangira ko yubahiriza amategeko aho ikorera hose, bityo ko bizeye ko ubutabera bwa Canada na Amerika buzagira umwere Meng.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, bakunze gusaba ko ibikoresho bya Huawei bicibwa muri icyo gihugu bakeka ko bishobora kwifashishwa mu butasi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *