Perezida Bashir ashobora kuguma ku butegetsi hakurikijwe ubusabe bwabagize inteko

Abadepite muri Sudani bashyigikiye ko Perezida Omar Bashir aguma ku butegetsi, kugira ngo havanweho igihe ntarengwa cyo kuyobora iki gihugu.

Abadepite 294 benshi biganjemo abo mu ishyaka rye (National Congress Party (NCP), bashyigikiye ko hahindurwa ingingo yo mu Itegeko Nshinga, Bashir akongera gutorwa muri manda ya gatatu mu 2020.

Abdul Rahman Mohamed Ali uyobora ishyaka rya NCP mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye itangazamakuru ko abadepite 294 bamaze gusaba ko havanwaho igihe ntarengwa cyo kuyobora Sudani, bityo bikemerera Bashir kuguma ku butegetsi.

Ati “Abadepite 294 baturutse mu mashyaka 33, bemeje gutanga iki cyifuzo kuri Perezida w’Inteko kugira akomeze kuyobora ku mwanya wa perezida, hagahindurwa ingingo ya 58 yo mu itegeko nshinga yari isanzwe yemera kutarenza manda ebyiri.”

Abdul Rahman Mohamed Ali avuga ko icyifuzo cyo guhindura iri itegeko, ari ugushaka gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu nk’uko The East African kibivuga.

Agira ati “Twemera ko umuntu wenyine wagumishaho umutekano w’iki gihugu ari Perezida Bashir, twemeranyije ko tugomba guhindura ingingo ya 178 iha ububasha perezida bwo kwirukana abayobozi ba za leta muri iki gihugu.”

Umuyobozi w’Inteko, Ibrahim Ahmed Omer, nawe yakiriye iki cyifuzo, avuga ko kigiye kwigwaho hakurikijwe amategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Twamaze kwakira urwandiko rwatanzwe n’abadepite, rukubiyemo icyifuzo cyo guhindura ingingo ya 58 na 178, izi ngingo zivuze byinshi ku hazaza ha politike y’iki gihugu, tuzashyira iki cyifuzo imbere y’abagize inteko bakiganire hakurikijwe amategeko y’inteko.”

Perezida Bashir ari ku butegetsi kuva mu 1989. Mu kwezi gushize, bamwe mu badepite bake bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bamaganye ihindurwa ry’itegeko rigenga amatora, bavuga ko bazanamagana amatora yo mu 2020.

Bavuga ko hakwiye kwimakazwa demokarasi mu gihugu, guhagarika intambara iri mu Ntara ya Darfur na Kordofan y’Amajyepfo no gushyiraho uburenganzira mu gutanga ibitekerezo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *