Paris: Louise Mushikiwabo yakoze inama ye ya mbere y’akazi kuva yatangira kuyobora OIF

Uhagarariye igihugu cya Armenia mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) akaba na ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa, Christian Ter-Stepanyan yasuye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Kane bagirana ibiganiro ku mubano hagati y’impande zombie.

Christian Ter-Stepanyan yabanje gushimira Louise Mushikiwabo ku nshingano aherutse guhabwa zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Armenia.

Louise Mushikiwabo ku ruhande rwe nawe akaba yanejejwe n’inama bagiranye avuga ko ari yo ya mbere y’akazi agize kuva yatangira inshingano ze nk’uko tubikesha urubuga news.am.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yaboneyeho gushimira Armenia n’abaturage bayo, ashima umusanzu abayobozi ba Armenia n’abaturage kubw’inama y’uyu muryango yabereye muri iki gihugu mu mwaka ushize yagenze neza. Yasabye ambasaderi Ter-Stepanyan kuzashyikiriza aya mashimwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Armenia ndetse no ku buyobozi bw’igihugu muri rusange.

Uhagarariye Armenia muri OIF we yavuze ku bufatanye hagati y’igihugu cye n’umuryango by’umwihariko ku bijyanye n’ibyemezo byafatiwe muri iyi nama yabereye I Yerevan n’ishyirwa mu bikorwa by’imigambi ya Armenia nk’igihugu cyari cyakiriye inama.

Louise Mushikiwabo akaba yatangaje icyemezo cye cyo gukorana bya hafi na Armenia hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo byemezo ndetse no gufatanya gutegura ibikorwa bizaranga Yubile y’imyaka 50 ya OIF.

Ter-Stepanyan na Mushikiwabo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *