Polisi yasabye ko Cristiano Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu apimwa ADN

Polisi yo muri Las Vegas, yatanze impapuro zisaba ko Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN, nyuma yo gushinjwa n’umugore wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ko yamufashe ku ngufu.

Umugore witwa Kathryn Mayorga utuye Las Vegas, yashinje Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, kumufata ku ngufu mu 2009, muri Palms Hotel and Casino.

Itangazo rya polisi rivuga ko yahaye ubusabe bweruye ubuyobozi bw’u Butaliyani, isaba ko hakorwa ikizamini cya ADN kuri Cristiano Ronaldo, kugira ngo ikomeze gukusanya ibimenyetso mu iperereza ku cyaha ashinjwa.

Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Peter Christiansen, yashimangiye ko gusaba gupima ibizamini bya ADN, ari ubusabe bwujuje ibisabwa kandi bujyanye n’iperereza rikomeje gukorwa ku kirego cyo gufata ku ngufu cyatanzwe.

Mayorga avuga ko uyu mukinnyi yamusanze mu cyumba cyo guhinduriramo amusaba ko baryamana arabyanga ariko Cristiano Ronaldo abikora ku ngufu.

Uyu mugore yatanze iki kirego mu Ukwakira umwaka ushize avuga ko Cristiano Ronaldo yamusabye imbabazi muri 2010 akanamuha $375,000 ngo azaceceke.

Cristiano yahakanye ibyo aregwa. Akoresheje Twitter yagize ati “Nivuye inyuma ndahakana ibyo nshinjwa. Gufata ku ngufu ni icyaha kibi cyane gitandukanye n’uwo ndiwe n’ibyo nemera. Nari naranze kugira icyo mbibwiraho itangazamakuru kuko byakozwe n’abashaka kunzamuriraho izina ryabo.”

Iki cyaha kimuhamye yaba abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru wa kabiri uzwi uhamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma ya Adam Johnson wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ubu ufunzwe azira gufata ku ngufu umwana w’imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published.