Perezida Kagame yasabye abayobozi guterwa isoni n’abantu barwaye bwaki

Peredida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye abayobozi batandukanye bari mu muhango wo gusengera igihugu ko bakwiriye guterwa isoni no kubona abaturage bayobora barwaye bwaki kandi bo bameze neza.

Muri aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki cyumweru Taliki ya 13 Mutarama 2019,Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo.

Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.

Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko gusenga bitarangirira mu guhimiriza gusa ahubwo abanyarwanda bakwiriye guhuza amasengesho yabo n’ibikorwa by’indashyikirwa bifuza kugeraho.

Yagize ati “Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iya Afurika gusenga. Ariko, uko gusenga dukwiriye kuguhuza n’ibikorwa bijyanye n’ibyo twifuza. Ndetse bijyanye n’izo ndangagaciro. Gusenga bikaba gusaba gushima, kuvanamo imbaraga zikora ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abantu.

.Ntabwo twaba abantu basa n’abihebye gusa imbaraga zabo bazishyira mu gusenga gusa. Ntabwo dukwiriye guhunga ibikomeye ngo twibwireko tuzajya tubaho tugahumiriza bikarangira. Ntabwo gusenga bikwiye kuba nk’ikinya abantu batewe bagasinzira bakumvako bameze neza.”

Aya masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 23 ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship yitabiriwe n’abantu bagera kuri 700 barimo abagize guverinoma,abakuru b’amadini, abikorera ku giti cyabo,abambasaderi, n’abandi.


Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye amasengesho
Rev Rutayisire Antoine yigishije

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *