U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, yasabye abaturage b’iki gihugu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhava.

Nyuma y’uko ku wa Kane Felix Tchisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida mu buryo bw’agateganyo, havutse imyigaragambyo y’abatemera ibyayavuyemo, imaze kugwamo abarenga 10.

Nk’uko ikinyamakuru Le Soir cyabitangaje, Reynders yagize ati “Twagejeje ubutumwa bwacu ku Babiligi bahari, tubasaba ko niba bishoboka bataguma muri icyo gihugu mu gihe bitari ngombwa cyane.”

Minisitiri Reynders yavuze ko bamenye ibyavuye mu majwi y’agateganyo, ariko ngo hakwiye gutegereza ibizava mu bindi bice by’igihugu. Yashishikarije Abanye-Congo ko badakwiye gukoresha imvururu mu gihe hari ibyo batumvikanyeho.

Ati “Twe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi turi mu cyerekezo kimwe, turasaba abafite abo bireba muri iki gihugu kugira ibyo bakora ariko bagendeye mu nzira iboneye.”

Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ko muri Congo hari uburyo bakemura ibibazo by’ibyavuye mu matora, bikaba ari ngombwa kudakoresha imvururu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *