Amerika yinjiye mu gihe kirekire mu mateka ibikorwa bya leta bihagaze

Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bimwe mu bigo byayo bimaze iminsi 22 bifunze imiryango, abakozi babyo badahembwa ndetse nta cyizere gihari ko ikibazo gishobora gukemuka vuba.

Byatangiye ku wa 22 Ukuboza 2018 ubwo haburaga ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari, bitewe n’uko Perezida Donald Trump yifuza ko hajyamo miliyari $5.7 Perezida Donald Trump ashaka ko zifashishwa mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, aba-democrates ntibabikozwe.

BBC yatangaje ko ari ku nshuro ya mbere ibihe nk’ibi bimaze igihe kirekire kuko aho byatinze byamaze iminsi 21. Hari mu gihe batoraga ingengo y’imari y’umwaka wa 1995-1996, Amerika iyobowe na Perezida Bill Clinton.

Uku kutumvikana kumaze gutuma hafi ¼ cy’ibikorwa bya Leta bihagarara, ndetse abakozi basaga ibihumbi 800 barimo abarinda gereza, abakora ku bibuga by’indege, abakozi ba FBI, abakora mu bigo by’ubwikorezi, mu by’ubuhinzi n’abandi, ntibabashije guhabwa umushahara wa mbere w’uyu mwaka.

Byatumye kuri uyu wa Gatanu batangira gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ibigaragaza ko kuri konti zabo nta mushahara washyizweho.

Nubwo amakuru ko Perezida Trump yaba agiye gutangaza ko Amerika iri mu bihe bidasanzwe ngo hemezwe amafaranga yo guhemba abo bakozi, nta kiratangazwa ku mushinga we wo kubaka urukuta wateje impaka.

Ku rundi ruhande, mu Ukuboza umwaka ushize umugabo witwa Brian Kolfage, yatangije ubukangurambaga kuri GoFundMe, bugamije gukusanya miliyari $1 yo kubaka urukuta Trump yifuza, ndetse abasha gukusanya miliyoni $20 zatanzwe n’abantu 337,518 mu minsi 25.

Ikinyamakuru Business Insider cyatangaje ko ayo madolari agiye gusubizwa ba nyirayo kuko nk’uko umuvugizi wa GoFundMe, Bobby Whithorne, yabitangaje, Kolfage yari yijeje abagiraneza ko igihe miliyari $1 yifuzwa itazaba ibonetse, ayatanzwe azasubizwa ba nyirayo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *