Nigeria:Ishyingurwa rya Abba Kyari ntiryubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Guverinoma ya Nigeria yasabye imbabazi ku makosa yakozwe ubwo hashyingurwaga umwe mu byegera bya Perezida Muhammadu Buhari wishwe na coronavirus.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Abba Kyari wari ushinzwe ibiro bya Perezida yashyinguwe nyuma yo guhitanwa na coronavirus.

Mu ishyingurwa rye, amafoto yafashwe agaragaza abantu benshi hejuru y’imva ye batubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus arimo guhana intera ndetse no kugira isuku.

Guverinoma ya Nigeria yabisabiye imbabazi, ivuga ko bitari bikwiriye kuko atari urugero rwiza bahaye abaturage.

Kyari yapfuye kuwa Gatanu ushize nyuma y’iminsi asanzwemo coronavirus. Bivugwa ko yari asanzwe afite ibindi bibazo by’ubuzima.

Ni umwe mu bantu bafatwaga nk’abajyanama bakomeye ba Perezida Buhari, akaba umwe mu batangaga uburenganzi bw’ugomba guhura na Perezida Buhari n’utabikwiriye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *