Musanze: Baributswa kuzirikana ko Covid-19 ikiriho

Mu gihe, benshi batekereza ko icyorezo cyacitse burundu bikanagaragara ko abaturage bacitse intege mu gushimangira ingamba zo kurwanya Covid-19 , mu karere ka Musanze habonetsemo  abarwayi 2.

Amakuru aturuka mu Bitaro bikuru bya Musanze yemeza ko kumugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023, mu bizamini byatanzwe mu isuzumwa ryakorewe muri laboratwari habonetse abarwayi 2.

Axelle Kamanzi Umuyobozi wungirije  w’ Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza

Mu kiganiro n’ abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ,n’ Umuyobozi wungirije  w’ Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza, Axelle Kamanzi avuga ko abaturage ba Musanze nk’abantu batuye mu gace gakomeye mu bukerarugendo bakagombye gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ ingamba byo kwirinda icyorezo kuko kitarangiye burundu.

Ati, ”Kuba dutangaza ko habonetse abarwayi ba Covid-19 ni ukugira ngo dutange amakuru ndetse n’ abantu bacu barusheho kumenya ko icyorezo gihari bityo twirinde tutagohetse.”

Olivier Ndererimana , umukozi w’ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ushinzwe gukurikirana indwara zandura no kuvura avuga ko n’ ubwo inzego z’ ubuzima zakoze neza mu kurwanya Covid-19 hari byinshi byavugwa kuri iki cyorezo.

Olivier Ndererimana , umukozi w’ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ushinzwe gukurikirana indwara zandura no kuvura

Ati”Uyu munsi dufite icyo twavuga ariko mu gihe Covid-19 yari yaturembeje amagambo yari yashize ivugwa kuko ntabwo twumvaga uburyo tuzabaho kugeza n’ aho haza itegeko ryo kutava mu rugo.”

Ndererimana yashimangiye uburyo politike y’ ubuzima mu gihugu yahagaze bwuma mu bihe Covid-19 yari ibangamiye imibereho ya buri munsi y’ abantu.

Abakekwagaho kuba barwaye cyane abaturutse hanze batari bafite ubwirinzi nk’ ubwo abanyarwanda bari bafite aba mbere bakurikiraniwe mu mahoteli,hashyirwaho ibigo by’ intangarugero bikurikiranira hafi abo bantu nka Ruhengeri, Kanyinya, Gatenga , Nyarugenge n’ ahandi.

Mu rwego rwo guhangana na Covid-19, kimwe n’ utundi turere tugize igihugu akarere ka Musanze kashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda iki cyorezo mu bukangurambaga hubarizwa amahame nko kwambara agapfukamunwa, kuraba intoki n’ amazi meza n’ isabune ndetse kenshi, kwirinda ingendo zidasobanutse, guhana intambwe, kwikingiza n’ ibindi.

Abantu barwaye Covid-19 muri Musanze ni 7230, 68 barapfa , 387404 bafashe doze ya mbere, 167000 bafata doze ya kabiri mu gihe byagaragaye ko doze ya gatatu ni ya kane byagiye bitabirwa n’ umubare muto w’ abantu bitewe nuko icyorezo cyagiye kigabanya ubukana ku rugero rushimishije.

Akarere ka Musanze gakomeje gushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19, ariko umwihariko n’ abana bari ku myaka y’ amavuko kuva kuri 5 kugeza kuri 11.

Abantu barwaye Covid-19 muri Musanze ni 7230, 68 barapfa , 387404 bafashe doze ya mbere, 167000 bafata doze ya kabiri mu gihe byagaragaye ko doze ya gatatu ni ya kane byagiye bitabirwa n’ umubare muto w’ abantu bitewe n’uko icyorezo cyagiye kigabanya ubukana ku rugero rushimishi.

Urukarabiro

Bamwe Mu Banyamakuru Bibumbiye Muri ABASIRWA

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *