Rusizi: Abaturage bakomeye ku muco wo gusigasira Ikinyarwanda.

Bamwe mu baturage bo mu  Akarere ka Rusizi,Intara y’Iburengerazubabavuga ko mu ndangagaciro zibaranga harimo gukomera kumuco wabo wo gusigasira  ururimi rw’Ikinyarwanda kugirango kitazazimira.

Munyarukiko Daniel utuye mu murenge wa Nkombo, Akagari ka Ishywa ,Umudugudu wa Kaboneke , avuga ko azakomeza guharanira gusigasira  ,  indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati ”Aho dutuye humvikana ururimi dusangiye n’abaturanyi bacu bo muri Congo , ariko ntibitwibagiza indangagaciro zacu nk’abanyarwanda zo gusigasira ururimi rwacu kavukire kuko nirwo ruduhuza “.

Yakomeje avuga ko ibanga bakoresha  ari ibiganiro bihuza imiryango yabo aho bibukiranya gukomera k’ururimi rwabo rw’ikinyarwanda no kugiteza imbere , hakiyongereho gushishikariza abana babo kwiga kuko uhereye  kubigo by’amashuri  atandukanye  aboneka muri uwo murenge wa Nkombo no  mu gihugu hose , bahavana ubumenyi bwihariye m’ururimi rw’ikinyarwanda.

Munyarukiko Daniel utuye mu murenge wa Nkombo

Icyimpaye Hadjati ufite imyaka 42 akaba  utuye mu murenge wa Bugarama Akagali ka Nyange ,avuga ko kuba aturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n’u Burundi aho abaturage bakivanga indimi bitamubuza  guharanira ko ururimi rw’ikinyarwanda arinarwo kavukire ye kandi agomba gushyira imbaraga mu kuruvuga neza kuburyo yanabitoza n’abandi  bazamukomokaho.

Yagize ati” Twe nk’abaturiye umupaka,tuzakomeza guharanira ko ururimi rwacu rw’ikinyarwanda ruvugwa neza nta gushyoma kuburyo tuzanabitoza n’abakiri bato”.

Icyimpaye Hadjati

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko  nta muco wihariye uranga abatuye ako karere  ashingiye ahanini ku kuba abanyarwanda basangiye  ururimi rumwe ndetse n’igihugu  kikaba atari kinini cyane aho byorohera umuntu kuva  kunkike imwe akagera kuyindi muzigize igihugu.

Yagize ati “Impamvu ikinyarwanda gikoreshwa mu duce twose kabone n’ubwo hari aho baba bazi n’izindi ndimi ,bishingirwa kuburezi butangwa mubigo by’ mashuri dore ko ikinyarwanda gifatwa nk’umusingi w’ibanze mubiduhuza ,ibyo bigatanga amahirwe menshi yo gusangira umuco cyane uw’ururimi rw’ikinyarwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem

Kubirebana no gukomeza guhahirana hagati y’abanyarwanda ubwabo ,yongeyeho ko guhahirana hagati yabo mubice bigize igihugu , biborohera gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda kuko baba bakiganira hagati yabo ,maze bakarushaho   kukimenya neza.

Murwego rwo kurushaho guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, Leta y’ u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) mu mwaka wa 2010. ruhabwa  inshingano zo kurengera Ikinyarwanda, kukibungabunga no kugiteza imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *