Uburyohe Bw’ Umugati wa Ezy Buy Bwabaye Imbarutso Yo Guhugura Abifuza Kumenya Uko Umugati Ukorwa

Mu gihe u Rwanda ruri munzira y’amajyambere yewe ibikorwa byarwo naho rugeze ubu bikaba byivugira, Abanyarwanda nabo ntibasigaye inyuma ahubwo bifuza kugendana na rwo nabo bakiteza imbere, bakaba mu Gihugu gisobanutse kandi gifite abaturage basobanutse.

Ni murwo rwego Abanyarwanda badahwema kwihangira imirimo no guhanga udushya kugirango nabo bisange mu nzira imwe n’ Igihugu cyabo, Uruganda rutunganya ibyo kurya bikomoka kw’ ifarini, Ezy Buy, Mu mezi umunani ashize batangiye gukora imigati itandukanye, Cake ndetse n’ibindi, amwe mu mashuri yigisha guteka no gukora umugati nayo akaba yarabizeye kugeza naho bashyizeho imikoranire hagati yabo n’ Uruganda Ezy Buy bakohereza abana bamaze kwiga bagahabwa amahugurwa.

Edwige Hirwa, n’umunyeshuri wiga gukora imigati n’ibindi biva mw’ifarini akaba ahabwa amahugurwa na Ezy Buy, avuga ko kuva yagera kuri Ezy Buy amaze kuhakura ubumenyi bwinshi.

Hirwa Edwige, Umunyeshuri Wiga Gukora Ibikomoka ku migati

Hirwa Edwige Ati. “Noherejwe n’ ikigo guhabwa amahugurwa hano kuri Ezy Buy Bakery, ubu nkaba maze ibyumweru bibiri niga gukora umugati mu buryo bufatika, aho ngeze ubu rero nkaba maze kugira ubumenyi bwinshi kuko hafi yabyose ubu ndabizi mbifashijwemo n’abakozi babahanga baduhugura.”

Edwige yasoje avuga ko narangiza kwiga nawe azihangira imirimo maze agasangiza bagenzi ubumenyi afite, yewe ashishikariza n’abakobwa bagenzi be kujya kwiga imyuga kuko hari imwe ni mwe bita ko ariya bahungu kandi nyamara n’abakobwa bashoboye.

Rukundo Jean Baptiste, Umukozi wa Ezy Buy Bakery

Rukundo Jean Baptiste n’ umukozi wa Ezy Buy, ufite uburambe bw’imyaka isaga 9 akora imigati akaba avuga ko kubera umwihariko w’imigati bakora aricyo gituma warigaruriye imitima ya benshi.

Jean Baptiste Ati. “Hano twatangiye dukoresha umufuka umwe w’ifarini ukamara iminsi ibiri ariko ubu dukoresha imifuka itatu cyangwa se itatu n’igice ku munsi, kubera ko abantu benshi bamaze kumenya uburyohe bw’umugati wacu ninako n’akazi kiyongera maze natwe agashahara ka kiyongere”.

Nsanzumuhire Christophe, Ukuriye Abakpzi Ba Ezy Buy Bakery

Nsanzumuhire Christophe akuriye abakozi ba Ezy Buy Bakery, avuga ko kugeza ubu bitewe nuko babona abantu bamaze gukunda umugati wabo, bifuza kwagura bagatangira kuranguza kuko ubu bagurisha umwe, umwe.

Christophe Ati. “Abantu benshi Iyo babonye abaguzi biyongereye, batangira kugabanya bimwe mu byo bakoreshaga bakora umugati kugira ngo babone inyungu nyinshi, ariko nyuma umuguzi yakumva hari icyahindutse bigatuma uwo mugati awucikaho, tweho rero dukora kugirango duhe abanyarwanda ibintu byiza ntago dukora dukurikiye inyungu gusa”.

Yakomeje avuag ko kubera abakozi babahanga bafite byatumye n’ibigo by’amashuri yigisha guteka ibikomoka kw’ifarini yatangiye kubizera aho babohereza abana kugirango bobongerere ubumenyi.

Ezy Buy Bakery Iherereye Mu murenge wa Kimironko haruguru ya Gare ya Remera, Bakaba bakora Imigati itandukanye ariyo, Sandwich, Cake, Pain Coupe, Pain Cream, Pain Francais, Biscuit n’ibindi.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *