Abanyeshuri bahawe ibihembo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame baramuvuga imyato

Bamwe mu banyeshuri baheruka guhabwa ibihembo bya mudasobwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bavuga ko byabakoze ku mutima kuko izo Mudasobwa zabagiriye akamaro kanini mu myigire yabo ndetse no kurushaho kongera ubumenyi mu bijyanye na ama Robo (Robotics) ndetse na Porogaramu za mudasobwa.

Abo twasuye babonye ibyo bihembo ubwo batangiraga igihembwe cya gatatu cy’Amashuri kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata, 2024 biga ku Ishuri rya New Generation Academy riherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando bavuga ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bihembo yabahaye kuko byabafashije muri byinshi.

Niyo Jonathan ni umunyeshuri wiga ku ishuri rya New Generation Academy akaba ari umwe mubahawe ibi bihembo avuga ko Mudasobwa Perezida yabahaye zabafashije mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora amarobo ndetse no gukora porogaramu za Mudasobwa.

Niyo Jonathan, Umunyeshuri witabiriye irushanwa rya Coding and Robotics.

Akomeza ashishikariza abanyeshuri bagenzi be gukora cyane nabo bakazagera aho bahabwa ibihembo nk’ibyo nawe yabonye.

Dufatanye Olivier Umuyobozi ushinzwe amasomo muri New Generation Academy avuga ko muri rusange igihembwe cya gatatu bagitangiye neza nyuma y’igihe kinini bari bamaze mu biruhuko bakaba abanyeshuri batangiye neza kandi ko bagize umwanya uhagije wo kubwirana inkuru zo mu kiruhuko ibintu wabonaga ko byari bishimishije.

Yakomeje avuga ko ingufu abana ba New Generation Academy bashyira mu ikoranabahanga iyo zibyaye ibihembo bibashimisha cyane, byumwihariko ibihembo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame byabajyanye ku rundi rwego bakaba bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko afata umwanya akibuka urubyiruko rw’iki gihugu ndetse n’icyerekezo igihugu gifite.

Ni ibihembo Abanyeshuri ba New Generation Academy bahawe mu rwego rwo kubaka ama robo matoya ndetse najya kuba Manini hanyuma agahabwa ubutumwa agomba kujya gukora bakaba barabihawe mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyane no gukora ama Robo ndetse na Porogaramu za Mudasobwa (Coding and Robotics).

Bishimira ko abanyeshuri babo biga mu mashuri abanza babashije kujya guhatana n’abandi biga mu mashuri yisumbuye ndetse bakanabasha kuhavana ibihembo

Asoza avuga ko ubu aribwo urugamba rwo guhatana rutangiye kuko ubu bazanye uburyo bwo kwigisha abana igihe bari no murugo batari kumwe n’abarimu bitandukanye na mbere aho abana bigiraga ku ishuri gusa ariko ubu kuba babasha no kwigira murugo ibintu bavuga ko bizazamura ubumenyi bw’ abana ndetse bakaba bateganya no kubisangira n’ibindi bigo by’amashuri bibyifuza.

Icyumba Abanyeshuri Bigiramo Ikoranabuhana/ New Generation Academy
Abanyeshuri Barimo Kuganira Uko Ibiruko Byagenze

By: Imena

Loading