RPDC Murugamba Rwo Gufasha Abashoferi Gukumira Impanuka zo mu Muhanda.

Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara imodoka babigize umwuga, RPDC (Rwanda Professional Drivers Cooperative) batangiye amahugurwa azamara iminsi itatu, akabari amahugurwa agamije Kuzamura umubare w* Abanyarwanda bakora serivise zo gutwara abantu n’ibintu bumva neza gahunda za leta, bakaba umusemburo mu mpinduka nziza bijyanye n’imirimo bakora, banirinda bakanarwanya bakanarwanya impanuka zo mu muhanda.

Aya mahugurwa yatuguwe n’ Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara imodoka babigize umwuga (RPDC), mu rwego rwo kubafasha kuzamura imyumvire hagamijwe Kurwanya impanuka zo mu muhanda hamwe no kuzamura Umusaruro uturuka muri serivise yo gutwara abantu n’ibyabo.

Bimwe mu biganiro byatanzwe muraya mahugurwa harimo kurebera hamwe indangagaciro abashoferi bavoma mu mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside.

Lt. Colonel Augustin Niyomugabo, ubwo yatangaga ikiganiro kirambuye yagiranye n’abitabiriye amahugurwa yagarutse k’umurava n’indangagaciro bigomba kuranga abashoferi babigize umwuga yagarutse Ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yewe yibutsa abashoferi ko bagomba Gukorera Ku gihe kuko nabyo aribimwe mu ndangagaciro zigomba kuranga umunyarwanda cyane cyane abashoferi dore ko Umurimo bakora usaba kuba bagomba kubahiriza igihe Kugirango babashe kunoza Umurimo bashinzwe Neza.

Lt. Col Augustin Niyomugabo, Yacyebuye abashoferi Mugukoresha Neza Igihe.

Lt. Col Augustin Niyomugabo yagize Ati. “Twebwe turi kurugamba twasabwaga kugerera Aho tugiye Ku Gihe kuko iyo twatindaga tugasangayo haduyi baraturasaga tugashira namwe rero bashoferi iyo mudakoreye Ku Gihe ubuzima buragenda kuko nibwo usanga iyo watinze kugera Aho ugomba kugera ukoresha umuvuduko uri Hejuru bikarangira ukoze impanuka, ndabasaba rero Gukorera Ku Gihe kugira ngo mwirinde ibyo Byose”.

Nyuma yaho Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikiwe, ubushakashatsi bugaragaza ko impanuka zo mu muhanda zakomeje kwiyongera Aho izo mpanuka zitwara abenegihugu hatabuzemo n’ibikorwaremezo bihangirikira, Igihugu kigakomeza kudindira mw’iterambere.

Abashoferi Babigize Umwuga Bitabiriye Amahugurwa RPDC.
Mugabo Gilbert, Umuyobozi wa Koperative y’Abashoferi Batwara Imodoka Babigize Umwuga RPDC.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *