AmakuruUbuhinziUbukungu

Umusaruro mwinshi k’ubutaka buto-gahunda ije gukemura ibura ry’ibiribwa

Kongera Umusaruro uva k’ubuso buto byongera inyungu k’umuhinzi uciriritse wo mu cyaro. Gahunda ya African food fellowship.

African food fellowship ikigo gitanga  amahugurwa yo ku rwego rwisi, urubuga n’umuyoboro kugirango bazahure ibikorwa by’ubuzima bwiza, bwuzuye kandi burambye. Batanze impamyabumenyi kubagize icyiciro cya kabiri cy’abahanga mu birebana n’uruhererekane rw’inyongeragaciro mu bijyanye no gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi no kurushaho kuruteza imbere.

Igihozo Rize Janviere yahawe impamyabumenyi mu bijyanye no gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi avuga ko mu mushinga bafite bibanze ku gufasha abana b’abakobwa batwaye inda imburagihe ndetse no kurwanya igwingira mu bana bato babifashijwemo no guhinga imboga n’imbuto.

Amizero Igihozo Rize Janviere Yagize Ati. “Ni uburyo bufasha aba bahinzi b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu mibereho yabo kandi butanga umusaruro mwinshi ukoresheje ubutaka buto ukabubyaza umusaruro.”

Makuza Richard nawe n’umwe  mubakoresha gahunda y’ubutaka burambye avuga ko bakoze ihuriro rigamije gushaka umuti w’ibura ry’ibiribwa, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro ku buso buto bushobora kwihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Makuza Richard

Yagize ati” Gahunda dufite niyo gufatanya n’abandi tugahuza abantu bose bari guteza imbere ubuhinzi bwihanganira ikirere ariko bukongera umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ndetse n’inyungu ziva kuri uwo musaruro zikarushaho kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.”

Umuyobozi w’ikigo African Food Fellowship mu Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko abamaze kongererwa ubumenyi mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa bitezweho byinshi mugushakira hamwe uko bakemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

Anysie Ishimwe, Umuyobozi w’ikigo African Food Fellowship mu Rwanda

Anysie Ishimwe Ati”Twishimira impinduka nziza bagaragaza mu byo bakora, bitezweho kuzana ibisubizo byinshi bitandukanye mu kongera umusaruro bizakemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa bafasha n’umuhinzi kongera ingano y’umusaruro yabonaga bikamuzamurira imibereho.”

Yasoje avuga ko Kugeza ubu Ikigo, African Food Fellowship kimaze kongerera ubumenyi abarenga 150 mu Rwanda no muri Kenya Kandi ko iyi gahunda izafasha abaturage kwihaza mu biribwa kugira ngo birinde imibereho mibi nk’uko byagaragajwe ko 98% y’abahinzi bato bagerwaho n’ingaruka z’imirire mibi kandi bafite ubutaka bwo guhingaho.

Ibi byagarutswe kuruyu 7 ukuboza mu birori byatangiwemo ibihembo kubasoje amahugurwa yaramaze amezi 10.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *