Kuri uyu wa gatatu 23 Werurwe 2016, ku Kimiruhura ho mu Karere ka Gasabo harashyirwaho ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Inyubako nini izakoreramo n’Ingoro y’ibiro bizakoremo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na zimwe muri Minisiteri, aho uyu muhango uza kwitabirwa n’Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko y’Ubushinwa Zhang Dejiang ari ku mwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Murekezi Anastase. Iyi nyubako nini izaba igizwe n’ibice bitatu binini bizaba birimo ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’izindi Minisiteri, izatwara akayabo k’amadorali agera kuri 26,508,751.74 ni ukuvuga akabakaba Miliyiari makubiri n’ibice umunani (20,888,896,339 Frws). Iyi nyubako ikaba izubakwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura hagati y’Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ndetse n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisanzwe. Uyu muhango uza kwitabirwa n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repuburika ya rubanda y’Ubushinwa uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri wa 22 Werurwe 2016, aho azanagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda. Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ushingiye kuri z’Ambasade n’ubutwererane, ugararira muri byinshi birimo ubuzima, ubuhinzi, uburenzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Tariki 4 Mata 2016 nibwo ikinyamakuru cyitwa Suddeutsche Zeitung cy’Abadage cyasohoye impapuro zizwi ku izina rya Panama Papers ziriho urutonde rw’ abantu bakomeye ku isi ruvuga ko banyereje amafaranga y’imisoro ku rwego rw’ Isi.

Kuri uru rutonde ruriho abakuru b’ ibihugu, abakinnyi bakomeye n’ abacuruzi bakomeye ku isi, ndetse hakaba hanagaragaraho na Kampani y’ uwahoze ari umujyanama akaba n’ umuvugizi wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, Kampani ikora ibijyanye n’ingendo yitwa Debden Investments Ltd.

Minisiteri y’imari n’ igenamigambi mu Rwanda iravuga ko itemeranya n’ibyo iki kinyamakuru cyatangaje kuri Kampani y’uwahoze ari mujyanama wa Perezida Kagame aho ivuga ko iyi kampani izwi kandi ikora mu buryo bwemewe n’ amategeko, kandi ko nta misoro cyangwa andi mafaranga yigeze inyereza.

Mu itangazo rya MINECOFIN yasohoye yagize iti :“Debden Investments Ltd, kampani yagaragaye muri Panama Papers yatangiye mu 1998 mu gihe cy’ inzibacyuho kugira ngo yifashishwe mu bijyanye n’ ingendo mu gihe guverinoma y’ u Rwanda yari ikirimo kwiyubaka.”

Rikomeza rigira riti:“Muri servisi zayo harimo n’ ingendo z’ abayobozi bakuru b’ igihugu. Debden Investments Ltd yakoreraga mu mucyo, nta nyungu zihariye yaharaniraga, nta bikorwa binyuranyije n’ amategeko kandi yirindaga kunyereza imisoro.

Uretse u Rwanda abandi bagaragara kuri uru rutonde harimo Ian Cameron, umubyeyi wa Minisitiri w’ intebe w’ Ubwongereza David Cameron, umukinnyi Lionel Messi, ambasaderi wa Zambia muri Leta zunze ubumwe za Amerika Attan Shansonga, Kojo Annan umuhungu w’ uwigeze kuba umunyamabanga mukuru wa ONU Kofi Annan na mushiki wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila witwa Jaynet Désirée Kabila Kyungu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *