AmakuruIkoranabuhangaMu MahangaNewsPoliticsPolitikiTechnologyTechonologyTrending NewsUncategorized

Icyogajuru cya Blue Origin cyaturikiye mu igerageza muri Florida

Igice cyo hasi gihagurutsa icyogajuru ku butaka cya sosiyete ya Blue Origin kizwi nka New Glenn, cyaturikiye mu igerageza mu cyanya cya Cape Canaveral giherereye muri Leta ya Florida.

Iri turika ryabaye ubwo habagaho igerageza ry’iki gice ku butaka. Bivuze ko kitari cyagahujwe n’igice cyo hejuru kiba kirimo ibyoherezwa mu isanzure. Iri gerageza rikunze kuba mbere y’igihe gito ngo hoherezwe icyogajuru nyiri zina mu isanzure.

New Glenn yaturitse yuzuye amavuta ikenera kugurango ihagurutse icyogajuru ku butaka.

Jeff Bezos washinze iyi sosiyete yemeje iby’iyi mpanuka, atangaza ko abakozi bose ntacyo babaye kandi ko nta muntu n’umwe wakomeretse.

Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa Bezos yavuze ko bazasana ibyangiritse, ibikorwa by’igerageza no kohereza ibyogajuru mu isanzure bigakomeza.

Iki gice cy’icyogajuru cyari giteganyijwe gukora urugendo rwacyo rwa kane mu byumweru biri imbere, aho cyari kuzajyana mu isanzure ibyogajuru bitanga internet bya Amazon byitwa Leo.

Ikigo gishinzwe iby’Indege muri Amerika n’Ikigo gishinzwe Isanzure byatangaje ko batangiye iperereza kuri iki kibazo kidasanzwe.

Hari impungenge ko iyi mpanuka ishobora kudindiza gahunda y’imikoreshereze y’iki gice cya New Glenn dore ko cyubakiwe gukoreshwa inshuro nyinshi, ndetse bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mushinga wa NASA wo kujya ku Kwezi kuko ikorana na Blue Origin.

Hari impungenge kandi ko n’ingendo 12 Blue Origin yateganyaga gukora muri uyu mwaka zishobora kutagerwaho.

Umuyobozi wa SpaceX isanzwe ihanganye na Blue Origin, Elon Musk, yihanganishije iyi sosiyete abicishije ku rubuga rwa X.

Blue Origin yari imaze imyaka igera ku 10 yubaka New Glenn kugira ngo ijye itwara imizigo iremereye mu isanzure kandi ibashe guhangana na SpaceX muri uru rwego.

Iki gice cyari kimaze gukora ingendo eshatu mbere y’iyi mpanuka, aho urugendo rwa mbere rwo muri Mutarama n’urwa kabiri rwo mu Ugushyingo mu 2025 zagenze neza, aho cyagiye kigarurwa ku butaka bikozwe neza.

Urugendo rwa gatatu rwo muri Mata mu 2026, iki gice cyarongeye kirakoreshwa ariko havuka ikibazo cya tekiniki, icyogajuru cyari gitwaye kirangirika ariko New Glenn igaruka ku butaka.

Icyogajuru cya Blue Origin cyaturikiye mu igerageza muri Florida

New Glenn yaturitse yuzuye amavuta ikenera kugurira ngo ihagurutse icyogajuru ku butaka


Loading