Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi banditse amateka mashya
Itsinda ry’abahanga batatu mu by’isanzure b’u Bushinwa ryari ryaragiye mu isanzure kuri sitasiyo y’ibyogajuru y’u Bushinwa mu butumwa bwa Shenzhou-21, ryagarutse ku Isi amahoro kuri uyu wa gatanu.
Ryari rigizwe n’umuyobozi w’ubutumwa Zhang Lu, injennyeri w’urugendo Wu Fei, n’inzobere mu by’imizigo n’ubushakashatsi witwa Zhang Hongzhang. Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko uko ari batatu bafite ubuzima buzira umuze.
Nyuma yo kugwa neza mu gace kagenewe kugwamo ibyogajuru ka Dongfeng mu Ntara Yigenga ya Inner Mongolia, iri tsinda ryaciye agahigo ku rwego rw’igihugu, nyuma yo kumara iminsi 210 mu isanzure [hafi amezi arindwi].
Ubu butumwa bwatangiye ku tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubwo iri tsinda ryoherezwaga mu isanzure na rocket ya Long March-2F riturutse mu Kigo cya Jiuquan giherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Urugendo rwabo rwo kugaruka rwabaye umwihariko kuko bagarutse mu gace ko hejuru [capsule] k’icyogajuru cya Shenzhou-22.
Agace kabo ka Shenzhou-21 kakoreshejwe ubwo itsinda ryari ryaragiye mu butumwa bwa Shenzhou-20 ryari rigiye kugaruka ku Isi.
Ni nyuma y’uko ikipe ya tekiniki yari yavumbuye ko hari utwenge ku gace k’icyogajuru cya Shenzhou-20 kashoboraga guteza ibyago iyo gakoreshwa.
Mbere yo kuva kuri sitasiyo y’ibyogajuru ya Tiangong, itsinda ryo mu butumwa bwa Shenzhou-21 ryakoze ihererekanyabubasha n’irishya rya Shenzhou-23 ryari rimaze kugera yo, ririmo umuhanga mu by’isanzure uzamara umwaka wose mu isanzure ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Bushinwa.
Mu butumwa bwa Shenzhou-21, Zhang Lu, umuyobozi wabwo akaba n’inararibonye yagiye mu butumwa bwa Shenzhou-15, yakoze ingendo mu isanzure hanze y’icyogajuru mu gihe cyose bamazeyo.
Iki gikorwa cyatumye agira agahigo k’urwego rw’igihugu ko gukorera ingendo nyinshi mu isanzure.
Wu Fei we yaciye agahigo ko kujya mu isanzure nk’umuhanga mu by’isanzure muto kurusha abandi bose mu gihugu. Na we yasoje neza ingendo eshatu mu isanzure hanze y’icyogajuru.
Mbere yo kwinjira mu itsinda ry’abahanga mu by’isanzure, yakoraga nka Enjennyeri mu Ishuri Rikuru ry’u Bushinwa ry’Ikoranabuhanga ry’Isanzure.
Uretse ibyagezweho mu ikoranabuhanga n’ingendo zo mu isanzure zaciye agahigo, iri tsinda ryagarukanye pomme imeze neza, ryari ryarakuye ku Isi umwaka ushize ubwo ryatangiraga uru rugendo.
Ku munsi w’igenda ryabo, itsinda ryo ku Isi ryahaye aba bahanga ‘pomme’ kugira ngo ribifurize ubutumwa bwiza kandi butekanye. Iri tsinda ryabitse ya pomme ku buryo yari imwe mu byo bagarukanye ku butaka.
Iri tsinda ryatangaje ko rihaye iyi ‘pomme’ umuryango w’abahanga muri siyansi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Igihugu w’Abakozi bakora mu bya Siyansi n’Ikoranabuhanga, uba ku tariki ya 30 Gicurasi.

Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi mu isanzure bageze ku Isi amahoro

Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi mu isanzure
![]()

