Umuhanzikazi Priscilla yashobewe n’imvano y’izina benshi bamuziho

Umuhanzikazi wo mu Rwanda Priscilla Umuratwa, aratangaza ko yatunguwe no kwamamara ku izina rya Princess nyamara atararyiyise ndetse akaba atazi n’uwarimwise.

Princess Priscilla ni umwe mu banyarwandakazi bakora umuziki ugezweho ndetse akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ze ari gukorera mu Amerika zirimo nka Paradizo yakoranye na Meddy ndetse na Ntacyadutanya yakoranye na The Ben.

Benshi mu bahanzi bakunze kwiyita andi mazina atandukanye n’ayo biswe n’ababyeyi babo cyangwa se bakayongeraho ayandi mu rwego rwo gutandukanya ubuzima bwabo busanzwe n’ubuzima bwa gihanzi, gusa ibi siko biri ku muhanzikazi Priscilla Umuratwa.

Uyu muhanzikazi akiri no mu Rwanda yari azwi ku kazina k’akabyiniriro ka “Princess” akongeraho irindi rye yiswe n’ababyeyi rya Priscilla, nyamara iryo zina Princess ngo si irye kuko ntaryo yigeze yiyita.

Nk’uko yabitangarije ikiganiro Flash Network, Priscilla yavuze ko yatunguwe no kumva izina Princess ryarinjiye bidasubirwaho mu mazina ye nyamara ntaryo yiyise ndetse akaba atanazi umuntu warimwise kugeza aho ryamamaye ku rwego rizwiho.

Priscilla avuga ko amazina akoresha mu muziki ari Priscilla uwashaka kongeraho irindi yakoresha Umuratwa yiswe n’ababyeyi be ngo nta gahunda yo kongeraho andi mazina afite.

Priscilla umaze gukora indirimbo 2 afatanyije n’abandi bahanzi kuva yagera muri Amerika, avuga ko yabaye ahagaritse gukora indirimbo ahuriyeho n’abandi ahubwo akaba agiye kwibanda mu gukora indirimbo ze wenyine.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *