Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiye kubakirwa ingoro ifite agaciro gasaga Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu 23 Werurwe 2016, ku Kimiruhura ho mu Karere ka Gasabo harashyirwaho ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Inyubako nini izakoreramo n’Ingoro y’ibiro bizakoremo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na zimwe muri Minisiteri, aho uyu muhango uza kwitabirwa n’Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko y’Ubushinwa Zhang Dejiang ari ku mwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Murekezi Anastase.

Iyi nyubako nini izaba igizwe n’ibice bitatu binini bizaba birimo ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’izindi Minisiteri, izatwara akayabo k’amadorali agera kuri 26,508,751.74 ni ukuvuga akabakaba Miliyiari makubiri n’ibice umunani (20,888,896,339 Frws).

Iyi nyubako ikaba izubakwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura hagati y’Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ndetse n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisanzwe.

Uyu muhango uza kwitabirwa n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repuburika ya rubanda y’Ubushinwa uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri wa 22 Werurwe 2016, aho azanagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ushingiye kuri z’Ambasade n’ubutwererane, ugararira muri byinshi birimo ubuzima, ubuhinzi, uburenzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *