Abahinzi ba kawa barayivuga imyato ,bagashima uruhare rw’abaterankunga

Abahinzi ba KAWA  bitabiriye   imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe  kuva kuya 18-26 Kamena 2019  , barishimira uburyo iki gihingwa cya kawa kimaze kubabera inkingi ya mwamba mu iterambere ryabo , bagashima uruhare rw’abaterankunga babashigikira mu rugendo rwo guteza imbere kawa yabo  no kuyimenyekanisha hose ku Isi.

Niyomugabo  Xavier  waje ahagarariye Koperative KOPAKAKI DUTEGURE  ikorera mu Intara y’Uburengerazuba ,  Akarere ka Karongi  , Umurenge wa Bwishyura , ahamya ko nyuma yo kwishyira hamwe bagatangiza koperative kuva mu mwaka wa 2007 yari igizwe n’abanyamuryango 70 barimo Abagore 9 , ari byo byababereye imbarutso ,  batangira kubona ko icyerekezo n’intego biyemeje bishoboka cyane ko icyizere bagishingiraga no kukuba ababyeyi bakomokaho baragiye bitangira igihingwa cya kawa bityo nabo biyemeza guhuriza ahamwe ibitekerezo byo kuyibyaza umusaruro ndetse bigerwaho.

Niyomugabo Xavier

Undi mutangabuhamya mu bahinzi ba kawa ni Uwanyiligira Marthe uturuka mu Umurenge wa Macuba  , Akarere ka Nyamasheke , Intara y’Uburengerazuba , avuga imyato kawa kuko imaze kumuhindurira ubuzima ndetse akaba ayifata nk’igihingwa yiyemeje kwitangira.

Mu buhamya bwe avuga ko kwiyegurira ubuhinzi bwa kawa yabikunze kuva mu buto bwe  abikomora kubabyeyi be ndetse n’abaturanyi yakuze abona bayihinga kandi ikabateza imbere.

Nyuma yo kugira ubumenyi kubirebana n’ubuhinzi bwa kawa  ndetse agafata umwanzuro wo kwibumbira hamwe na bagenzi be muri Koperative , yabashije guhindura ubuzima cyane ko mubiti bya kawa bigera ku 1,500 ,bibasha kumwinjiriza agera kuri miliyoni ebyili z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwero wa kawa.(Coffee Season)

Aba abahinzi kandi bashima uruhare  umushinga  Coffee Upgrade and Promotion in Rwanda (CUP Rwanda) umushinga uhuriweho na JICA(Japan International Cooperation Agency) na NAEB (National Agricultural Export Board) kuko aribo  baterankunga babo badahwema kubaba hafi haba mu kubongerera ubumenyi , kubafasha gutunganya kawa yabo no  kuyongerera ubwiza , kugeza igeze ku isoko , by’umwihariko guhabwa amahirwe yo kwitabira imurikabikorwa bikababera umwanya  mwiza wo kuvumbura ibishya mu bizabafasha kunoza akazi kabo ,  bakemeza ko ibi batari kubyigezaho bonyinye iyo badashyigikirwa.

Mu cyegeranyo cyatanzwe na NAEB (National Agricultural Export Board) kerekana ko mu mwaka wa 2017/2018, i kawa ingana na toni 23,000  yinjirije  u Rwanda agera kuri miliyoni $67  mu gihe  mu mwaka 2018/2019 ikawa ingana na toni 24,500 imaze kwinjiza agera  kuri miliyoni $75.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *