Gukoresha Agakingirizo Tubigire Umuco –Dr. Basile Ikuzo

Impamvu umunsi mpuzamahanga w’Agakingirizo washyizwe mbere y’umunsi w’abakundana nukugirango bibutse abari murukundo bazizihiza uwo munsi bazibuke gukoresha Agakingirizo igihe bagiye kunoza ibikorwa by’urukundo rwabo, Ariko n’abandi babonereho gushishikarizwa gukora Agakingirizo hagamijwe kwirinda ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nka Virusi Itera Sida, Mburugo, Imitezi, Inda zitateganyijwe ndetse n’ibindi.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Agakingirizo witabiriwe ningeri zitandukanye

Tariki 13 Gashyanatare mu Rwanda no Ku Isi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ Agakingirizo, n’ibirori byabereye mu Mujyi Wa Kigali byitabiriwe ningeri zitandukanye harimo Urubyiruko n’Abayobozi batandukanye bavuye mubigo byita kubuzima bw’abaturage.

Dr. Basile Ikuzo, ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Avuga ko uyu munsi ugomba gukangura abaturage maze gukoresha agakingirizo bakabigira umuco.

Dr. Basile Ikuzo, ushinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy ‘igihugu gishinzwe ubuzima RBC

Dr. Basile Ikuzo Ati. “Mu by’ukuri turacyafite abantu bagitinya kwaka cyangwa kugura agakingirizo ahubwo bakishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bitewe n’isoni gusa! Reka mbabwire ko nibagira isoni zo kwaka agakingirizo ngo kabarinde ingaruka, ntabwo bazagira isoni zo kwaka imiti.”

Akomeza avugako uyu munsi ugomba kutubera isoko nziza kugirango dutere imbere mu ngeso nziza yo gukumira indwara, cyane cyane virusi itera SIDA kandi Nkuko mubizi, dufite intego yo kurandura burundu virusi itera SIDA mu mwaka wa 2030.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko mu gihugu hinjizwa udukingirizo tugera kuri miliyoni 55 buri mwaka binyuze mubufanye bafitanye n’ibigo nka AIDS Heaklthcare Foundation (AHF) ndetse n’umujyi wa Kigali aho bashyizeho Inzu zizwi nka ‘Condom kiosks’ zigera kuri 600 aho abantu babasha gukura udukingirizo k’ubuntu.

Inzu zitangirwamo udukingiririzo k’ubuntu mu mujyi wa Kigali zigera kuri 600 kandi zikora amasaha 24/24

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *