Batashywe n’Ibyishimo Nyuma Yoguhabwa Ibikapu n’Imyenda Ya Siporo

Abana biga mw’irerero rya Root Foundation hamwe n’abarezi babo bishimiye ubufasha bahawe n’abanyamuryango ba Ahmadiyya Muslim Association guturuka mu bwongereza.

Umushinga Root Foundation Ufasha bo kumihanda n’abafite amakiro macye mu buryo bwo kubishyurira amashuri, kubafasha kuzamura impano n’ibndi, Uyu mushinga wanatangije Irerero aho abana bahiga bigira Ubuntu kuko abenshi usanga baturuka mu ngo zikennye.

Tariki 13 Gashyantare 2024 Abanyamuryango ba Ahmadiyya Muslim Association bahaye inkunga y’ibikapu byo gutwaramo amakayi n’Imyambaro ya siporo abana biga kuri Root Foundation

Umwarimu akaba n’umukorerabushake wigisha muri mid-class Tony Silver, avuga ko kuba bano bana babonye ibikapu bigeye kubafasha kujya babika amakayi yabo neza kuko mbere ubundi ntago yamaraga kabiri ataracika.

Tony Silver, Umwarimu akaba n’umukorerabushake wigisha muri mid-class

Tony Silver Ati. “twahuraga n’imbogamizi zikomeye kuko iyo twabahaga umukoro wo gukora murugo amahirwe yo kugarura ikayi yabaga ari make cyane kubera kubura aho kuyibika ugasanga iracitse ariko turizerako bagiye kujya bakora umukora neza kandi amakayi bakayagarura.”

Imanizabayo Elina nawe ni Mwarimu yigisha muri Baby class, avuga ko imyenda ya siporo abana bahawe izajya ibafasha cyane dore ko abo yigisha ari bato cyane bityo ko biyanduza vuba rero bakaba bazajya babona uburyo bahindura kandi bagakomeza n’ubundi bambaye uniforume (Uniform).”

Aamir Malik N’Umunyamuryango wa Ahmadiyya Muslim Association Avuga ko baterwa ishema no gufasha cyane cyane abana bato kuko baba bakwiye burikimwe umwena wese akenera.

Aamir Malik Umunyamuryango wa Ahmadiyya Muslim Association kuva mu Bwongereza

Aamir Mlik Ati. “Dukusanya amafaranga hagati yacu muncuti zacu no mumiryango ubu tukaza mubiruhuko tukaboneraho no gufasha bamwe mu bana bava mu miryango ifite amakiro make, Aha rero twatanze Ibikapu n’ Imyambaro ya siporo kandi turizerako bizagira icyo bibafasha.

Yasoje avuga ko icyo biyemeje arugufasha iyo miryango iciriritse kandi ko n’abanyarwanda muri rusange nabo bibageraho kuko Ibyo batangamo inkunga byose babigurira hano mu Rwanda.

By; Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *