Iyo Indangaciro Zabuze k’Umurimo, Uburimo Kwiyambura Ubunyarwanda -Prof Bayisenge Jeannete

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr. Jeannette Bayisenge, yasabye abakora umwuga wo kubaka n’ Ububaji Gukoresha Impamyabumenyi Bahawe bahanga imirimo.

kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, yatangaga impamyabushobozi ku bafundi 2500 baje byongera Ku bandi Ibihumbi 3600 bazihawe nyuma yo gustinda isuzuma ribemerera gukora kinyamwuga.

Dr. Bayisenge Jeannette muri uyu muhango yasabye abahawe impamyabushobozi ko barangwa n’umwete n’umurava nkazimwe mundangagaciro ziranga abanyarwanda.

Dr. Bayisenge Jeannette Ati “Murabizi ko umurimo kandi unoze ari imwe mu ndangagaciro eshatu ziri no mu kirangantego cy’igihugu cyacu aribyo umurimo, ubumwe no gukunda igihugu.”

Yakomeje avugako u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere umwuga w’ubwubatsi Kandi ko nabakora uwo murimo nabo ubwabo bagomba kubigiramo uruhare kandi bakihangira imirimo.

Ngabire Agnes Akora akazi ko kubaka nawe n’umwe mubahawe impamyabushobozi Avugako kuba yabaye umufundi wemewe bizamufasha kwiteza imbere kuko hari aho yajyaga gusaba akazi ntibakamuhe kubera ko ntacyerekana ko ibyo akora abizi koko.

Ngabire Agnes Ati. “Maze imyaka 3 nkora umurimo wo kubaka ariko ntacyangombwa cyemezega ko uwo murimo nkuzi kubere ko nigiye ku kuzi, hari hamwe na hamwe nakaga akazi bakakanyima kubera ko ntacyemezo ntariimfite ariko ubu ndizera ko bitazongera kuko nahawe icyangombwa cyerekana ko ibyo nkora mbizi.”

Mutuyimana Jean Bosco Nawe yaramaze imyaka irenga 10 akora ariko ntacyangombwa yarafite cyemeze ko azi kubaka koko, ariko we mubumenyi bwe akaba agezi ku rwego rwo kuba yakubakisha inzu iciriritse ndetse nizizwi nka kadastile.

Jean Bosco Mutuyimana Ati. “ Nagiye gusaba akazi ko kubakisha ku ishatsiye (site) ndakabura nyamara imyanya yarihari ariko kuberako nta kerekanaga ko ndi umufundi ubuzi neza ndakabura, ariko ubwo nahawe iyi mpamyabushobozi ndizerako ngiye kongera urwego narindiho rwo kubakosaha inzu ziciriritse nkatangira kubakisha na etage.”

Habyarimana Evaliste, n’Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mubw’ububatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda STECOMA avugako bagize igitekerezo cyo gutangira guha abafundi impamyabushobozi mu mwaka wa 2015 kugira ngo umufundi abashe guhabwa agaciro ku murimo we.

Habyarimana Evaliste Ati. “Abafundi benshi ntago babyigiye mu ishuri ahubwo bigeye k’umurimo mu gusaba akzai rero abantu ntibizere ubusbobozi bw’uwo muntu, twegereye Leta rero itwemererako twaha abo bafundi isuzuma bumenyi batsinda tukabaha impamyabushobozi zigaragaza icyo bakora.”

Yongeyeho ko Ibyo bibafasha kumvikana n’abakoresha kugirango umufundi harebwe ko niba amasezerano y’akazi yanditse, niba bahemberwa kuri banki, niba hari ubwiteganyirize umukozi wese ahabwa.

Abafundi bagitega indege barasabwa kwibumbira hamwe bakajya mu bibina ndetse yewe bakaza no muri Sendika.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *