Ku myaka 17, yakowe inka 500 n’imodoka za V8 eshatu

Umuherwe witwa Kok Alat, yatanze inkwano y’inka 500 ndetse n’imodoka eshatu za V8, ku mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko witwa Nyalong, wo muri Sudani y’Amajyepfo.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, ngo Nyalong Jalang w’imyaka 17 y’amavuko akomoka mu gace ka Awerial akaba azwi ku izina rya Yirol, abagabo batanu bakaba aribo bahataniraga kwegukana uyu mwari.

Visi Guverineri muri Leta ya Lakes, David Mayom Riak, avuga ko ubusanzwe umukobwa akobwa hagati y’inka 20 na 40 muri aka gace, ko uyu muherwe we yakoze agashya ko gutanga 500 ndetse n’imodoka kugira ngo yegukanye umutima w’uyu mwari w’uburanga.

Uwitwa Kwabena Frimpong Manso, uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, arabaza inka Nyalong yaba yakowe zose hamwe, n’imdoka zibazwe mu nka.

Yagize ati “yitwa Nyalong Ngong Deng Jalang, yakowe inka 500 n’imodoka eshatu za V8, akomoka muri Awerial, mu cyahoze ari Leta ya lac, muri Sudani y’Epfo, abagabo batanu bahataniraga kumurongora, … mu bahataniraga kumwegukana harimo komiseri wa Awerial, na Visi Guverineri mu Burasiraziba bwa leya ya Lac. Niba mwakurikiye iri siganwa, ni inka zingahe zaba zatanzwe ngo arongorwe”.

Ikinyamakuru Edge.ug, cyatangaje ko uyu mukobwa yaba yakowe inka zisaga ibihumbi 21. Kok Alat wegukanye uyu mukobwa ngo ni umushoramari ukomeye, asanzwe afite abagore icyenda, ngo akaba afite ibikorwa by’ishoramari muri Kenya no muri Sudani y’Epfo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *