Kongo yatangaje ko indwara y’iseru yabaye icyorezo

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatangaje ko indwara y’iseru (cyangwa agasama mu Kirundi) yabaye icyorezo muri iki gihugu.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo ivuga ko kuva uyu mwaka watangira imaze kubarura abantu ibihumbi 87 icyeka ko barwaye iseru.

Ubu abarwayi b’iseru bamaze kugaragara mu ntara 23 muri 26 zigize Kongo, haba mu bice by’umujyi no mu bice by’icyaro.

Iseru, nubwo ari indwara yandura cyane, ishobora kwirindwa hakoreshejwe inkingo nyazo.

Ariko iyi ndwara yakomeje kwiyongera muri Kongo mu myaka micye ishize kubera ikibazo cy’ibikorwa-remezo by’ubuzima bitameze neza, umutekano mucye ndetse n’ibikoresho bidahagije mu rwego rw’ubuvuzi.

Kugeza ubu, byemezwa ko iseru imaze guhitana abantu barenga 1500 aha muri Kongo kuva uyu mwaka watangira, benshi muri bo bakaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo minisiteri y’ubuzima yatangaje ko iseru yabaye icyorezo muri iki gihugu.

Bamwe mu bakora muri gahunda y’igihugu yo gukingira, babwiye BBC ko kuri ubu bari gukusanya inkunga yo gutangiza ibikorwa byo gutanga inkingo zo kwirinda iseru kugira ngo bahagarike ugukwirakwira kw’iyi virusi mu bice itari yageramo.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, abana barenga miliyoni ebyiri bakingiwe iseru muri Kongo, mu gihe abandi miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ari bo bateganywa gukingirwa mu bikorwa by’ikingira biteganyijwe gutangira mu minsi micye iri imbere mu turere turangwamo iseru.

Umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières, wasohoye itangazo uburira ko hari ibyago byuko iki cyorezo cy’iseru gishobora guhitana abantu benshi cyane kurusha ubwo iseru iheruka gukara muri Kongo mu myaka ya 2011 na 2012.

Uburyo iseru igaragara kumubiri w’umwana yafashe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *